Umusozi wa Gisenyi

Kubijyanye na Wikipedia

Umujyi wa Gisenyi, uri mu Karere ka Rubavu iri mu mijyi itandatu yatoranyijwe izunganira Kigali. izwiho kuba umujyi wo kwidagaduriramo, ndetse ukanashyuha. Uretse kuba umujyi w’ubucuruzi, ufite n’ibice nyaburanga bifasha abantu kwishimisha no kuruhuka.[1] Umusozi wa Rubavu(Gisenyi) ni umusozi w’amateka uhagararaho ukareba umujyi wa Rubavu na Goma nk’uyicayemo.[2]

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Umusozi wa Gisenyi, ubu umaze kugirwa umusozi w’ubukerarugendo ku bufatanye na Koperative Inshongore y’Inkeragutabara hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’ikigo cy’igihugu cyimakaza iterambere (RDB).[1]

Umusozi wa Gisenyi ubumbatiye amateka menshi, arimo ashingiye ku buvumo (abacunga uyu musozi bavuga ko batarahashyira umuhanda ku buryo abantu bahagera) ngo bwifashishijwe n’Umujenerali w’Umudage, ubwo barwana n’Ababiligi bari muri DR Congo mu ntambara ya mbere y’Isi, ndetse hagwa abasirikare benshi cyane.

Aha ngo Abadage barahakunda kuko hafite aho hahuriye n’amateka yabo nk’uko tubikesha Ndagijimana Innocent, umwe mu bagize Koperative Inshongore.

Uyu musozi kandi wakunze kujya wifashishwa n’ingabo z’u Rwanda.

Uyu musozi uzengurutswe n’agahanda k’ibilometero 11 ushobora kugendamo n’amaguru gusa, ukora Siporo cyangwa uri gutembera.

Iyo uri hejuru uba ushobora kureba neza Umujyi wa Gisenyi, ikiyaga cya Kivu n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo munsi yawe.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://ar.umuseke.rw/dutemberane-mu-bice-nyaburanga-numusozi-wa-gisenyi.hmtl
  2. https://mobile.igihe.com/ibidukikije/ibimera/article/bimwe-mu-bitatse-umusozi-wa-rubavu-warwaniweho-intambara-ya-mbere-y-isi