Umushinga wo kubaka Uruganda rutunganya Gaz

Kubijyanye na Wikipedia
Gaze

Guverinoma y’u Rwanda yatangije umushinga wo kubaka uruganda rucukura rukanatunganya Gaz icukurwa mu Kiyaga cya Kivu yitezweho gukemura ikibazo cy’ibura n’ihenda rya Gaz yifashishwa mu guteka no mu bindi bikorwa bikenera ingufu.

Gahunda ku Umushinga[hindura | hindura inkomoko]

Minisitiri w’Ibikorwaremezo yavuze ko ubusanzwe u Rwanda rwakoreshaga Gaz iturutse mu mahanga ariko kuri ubu hagiye kujya hakoreshwa iyatunganyirijwe mu gihugu, ibintu avuga ko ari igisubizo ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri Peteroli na Gaz.Avugako Gaz dukoresha mu guteka iva hanze nayo mwabonye ko igiciro cyakomeje kugenda kizamuka, kiratumbagira. Uyu mushinga uzanye ibisubizo, ntabwo igihugu kizongera gutumiza Gaz igera hano ihenze, ahubwo igihugu nacyo kigiye kubona ubushobozi bwo gutunganya iyi Gaz.[1]Ni Gaz izaba yitwa CNG (Compressed Natural Gas) ikaba izasimbura mazutu, peteroli na LGP (Liquefied petroleum gas) imenyerewe gutumizwa mu mahanga.Iyi Gaz ndetse ifite umwihariko kuko ishobora gukoreshwa mu gutwara ibinyabiziga ndetse yanakoreshwa mu guteka, cyane ko idahumanya ikirere kuko isukuye ku kigero 27% kurenza izindi Gaz zose.Uyu mushinga urimo kubaka uruganda rucukura gaz mu kiyaga cya Kivu, aho Gasmeth Energy Ltd, izacukura ikanatandukanya Gaz méthane n’amazi, ikayitwara mu rundi ruganda ruyitunganya nyuma ikajyanwa ku isoko ry’imbere mu gihugu n’iryo mu mahanga.[1]Umushinga wose uteganyijwe kuzatwara miliyoni $530.

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Uru ruganda rugiye kubakwa ku bufatanye bw’u Rwanda n’Ikigo Gasmeth Energy Ltd, mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa uru ruganda wabaye kuri wa 18 Kanama mu mwaka 2022, uyoborwa na Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu.[1]Yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gazmeth Energy Ltd,Minisitiri w’Ibikorwaremezo,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, n’abandi.Uyu ni umushinga witezweho gutangira gutanga umusaruro mu mwaka 2024 uzanye ibisubizo by’ibibazo biterwa n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse na Gaz yaba ikoreshwa mu guteka cyangwa mu nganda, amashuri no mu bigo bitandukanye bikenera gukoresha Gaz.[1]Ariko by’umwihariko ikabazo cyo kubona ingufu zo guteka.Tuzi neza ko 85% by’Abanyarwanda bifashisha inkwi mu guteka. Ni ikibazo gikomeye kibangamiye n’ibidukikije, urebye amashyamba atemwa, kugira ngo icyo kibazo ntikizongere kubaho, uyu mushinga uzadufasha ariko no kubona Gaz yacu tuzakoresha mu gihugu ikaba yanagurishwa hanze y’Igihugu.

Icyo bizamarira Abaturage[hindura | hindura inkomoko]

Ni inkuru nziza kandi ku Baturarwanda mu gihe kiri imbere, uru ruganda nirumara kuzura, tuzashobora gukoresha Gaz yacukuwe mu Kiyaga cya Kivu. Iyo Gaz kandi izifashishwa mu nganda, amashuri n’ibindi bigo bya leta bizaba biyikeneye.Yakomeje agira ati "Murumva ko uyu mushinga ari ingirakamaro nk’uko mubizi muri iyi minsi ibiciro bya Gaz n’ibikomoka kuri peteroli byariyongereye cyane haba mu Rwanda ndetse no ku Isi. Uyu mushinga rero uje gukemura icyo kibazo ku buryo Abanyarwanda babona Gaz ku giciro kiboroheye.[1]Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kwegereza abaturage ingufu zaba izikomoka ku mashanyarazi n’izindi aho kugeza ubu abagerwaho n’amashanyarazi ari 71.92% mu gihe kandi abakoresha ingufu zitari iz’amashanyarazi bagera kuri 50.61%.Minisitiri w’Intebe ati "Uru ruganda rurateganya gutanga izindi ngufu zizakoreshwa mu ngo , ibintu bizatuma tugera ku ntego yo gucanira Abanyarwanda ku kigero cya 100% mu mwaka wa 2024.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yatangije-umushinga-wo-kubaka-uruganda-rwa