Umushinga wa miliyoni 10 Frw mu kubungabunga ibidukikije i Ngoma

Kubijyanye na Wikipedia

Ingingo y’imihindagurikire y’ibihe ni imwe mu zihangayikishije ibihugu byo hirya no hino ku Isi birimo n’u Rwanda nk’uko biherutse kugaragazwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya.

Ubwiyongere bukabije bw’imyuka ihumanya ikirere bukomeje kwangiza isi kandi Ibiza bikabije biterwa n’ iyi mihindagurikire y’ibihe bikomeje kwiyongera ku buryo bukabije.

Ibyo biza birimo ubushyuhe bukabije, inkubi z’imiyaga, imvura nyinshi cyangwa amapfa y’ igihe kirekire, imyuzure, n’inkongi z’imiriro.

Ingaruka[hindura | hindura inkomoko]

Ibi biza bigira ingaruka mbi ku buzima rusange ndetse zimwe muri izo ngaruka zigaragara no mu Rwanda.

Zimwe mu ngaruka mbi ku buzima ziterwa n’ibi biza harimo ikwirakwizwa ry’indwara ziterwa n’udukoko; n’igabanyuka ry’umusaruro w’ibihingwa n’amatungo ritera inzara no kutihaza mu biribwa. Ibiza kandi bituma habaho kwimuka no gusuhuka kw’abaturage biturutse ku mpamvu zo kubura amikoro no gushaka amaramuko.

U Rwanda, nk’igihugu cyugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kiri ku isonga mu ntambara yo guhangana n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’isi. N’ubwo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda bifite uruhare ruto mu nkomoko y’iki kibazo (Munsi ya 0,01% gusa by’ibyuka bihumanya ikirere ku isi byoherezwa n’u Rwanda), ibi bihugu biri mu byugarijwe cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Ubwiyongere bukabije bw’imvura ndetse n’amapfa y’igihe kirekire mu duce dutandukanye tw’ igihugu bikomeje kwangiriza bikomeye Abanyarwanda.

Hakorwa iki?[hindura | hindura inkomoko]

Mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo kuri iki kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, abayobozi baturutse impande zose z’isi bahuriye i Glasgow mu nama ya mbere nini ku isi iganira ku mihindagurikire y’ibihe. Nta kabuza ko ibyemezo bizafatirwa mu nama y’uyu mwaka y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe izwi ku izina rya ‘United Nations Climate Change Conference (COP26)’ mu rurimi rw’ icyongereza, bizagira ingaruka nziza ku buzima bwa muntu.

Biyemeje gutanga umusanzu[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma yo kubona izi ngaruka, abanyamuryango ba koperative ‘Twite ku Buzima’ yo mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Mutenderi yatangije gahunda yo gutera ibiti 15,000, ku buso burengaho gato hegitari ebyiri. Imirimo yo gutera ibi biti byose izatwara agera kuri 10,000,000 RWF.

Umuyobozi wa koperative Twite ku Buzima, Marie Jose Mukeshimana, yavuze ko batekereje kwiha intego yo gutera ibiti nyuma yo kubona ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zigira ingaruka nyinshi ku bantu cyane cyane abazinzi bo mu cyaro bafite ubushobozi buke.

Uretse amafaranga yamaze kuboneka, kuri ubu hari gukusanywa andi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ni igikorwa cyatangijwe na Jean Chrysostome Bikomeye, Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaba avuka muri aka gace.

Uyu Bikomeye yiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (PhD) muri Medical College of Wisconsin.

Yavuze ko yahisemo gushyigikira abagize iyi koperative kuko yagiye akora ubushakashatsi bwibanda ku isano iri hagati y’ibiza biterwa n’ imihandagurikire y’ ikirere n’ ubuzima.

Imwe muri izo nyandiko yibanda ku bikorwa bitandukanye birimo bikorwa mu mpande zose z’ Isi mu kurwanya imihandagurikire y’ ibihe n’ ingaruka nziza bigira ku buzima, aho anatanga umurongo mugari abashakashatsi bashobora gukurikiza.

Mu yindi nyandiko aherutse gusohora, Bikomeye n’ abandi bashakashatsi bibanda ku buryo ibidukikije byagira uruhare runini mu kurwanya ibibazo byinshi bihangayikishije Isi harimo ihindagurika ry’ ibihe, icyorezo cya COVID-19, n’ indwara zidakira harimo iz’ umutima na kanseri.

Ingamba[hindura | hindura inkomoko]

Kugeza ubu abanyamuryango ba koperative ‘Twite ku Buzima’ bavuga ko iki ari igikorwa bakoze batagamije ubucuruzi ariko bakemeza ko hari igihe kizagera iri shyamba rigatangira kubazanira inyungu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize imbaraga muri politike yo kurengera ibidukikije, by’umwihariko haterwa amashyamba ndetse n’ayashaje agasazurwa.

Muri Ugushyingo 2020, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda, aho ibigo byayo n’ibyigenga bihabwa imisozi bizateraho amashyamba bikayakurikirana kugeza akuze hagamijwe gukomeza kwirinda ko amashyamba acika no gukomeza kongera ingano yayo.

Ikigo runaka gihabwa umusozi wo guteraho ishyamba, kikarikurikirana kugeza rikuze ubundi rishyigakirizwa Leta.

Mu rwego rwo gukomeza kurengera amashyamba, Leta iteganya ko 80% by’amashyamba yayo azaba acunzwe n’abikorera mu 2024. Kugeza ubu hegitari 21655 z’amashyamba ya Leta, zingana na 35,58% zimaze kwegurirwa abikorera.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/ngoma-batangije-umushinga-wa-miliyoni-10-frw-mu-kubungabunga-ibidukikije