Jump to content

Umushinga w’ikimoteri kigezweho i Kigali uzatwara asaga miliyari 26 Frw

Kubijyanye na Wikipedia
Dustbin in kigali

Iyo uvuze Umurenge wa Nduba, benshi bahita bumva ikimoteri cyari cyarabaye iciro ry’imigani bitewe n’umunuko waharangwaga watumaga abahaturiye birirwa binuba ndetse ubuzima bwabo bukajya mu kaga.

Nko mu 2018, umuntu akigera mu gace k’ubucuruzi i Gasanze yasanganirwaga n’umunuko ukabije, ku buryo bitari korohera umuntu utuye mu birometero bibiri uvuye ahari ikimoteri nyirizina guhumeka umwuka mwiza.

Nubwo hari bamwe mu bari bagituriye bimuwe, ariko ako gace kose kari kuzuye umunuko waturukaga ku gufatwa nabi kw’imyanda yagejejweyo kuko ikimoteri ubwacyo cyari kimaze kuzura.

Uretse umunuko, hari n’amazi ava mu myanda agira uburozi bubi cyane bushobora no guhitana ubuzima bw’umuntu yashokaga agana mu baturage, aho bakorera ubuhinzi n’ibindi.

Mu 2019 iki kimoteri cyacungwaga n’Umujyi wa Kigali cyaje gushyirwa mu nshingano z’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC.

Ibi byatumye hatangira gutekerezwa uburyo bwo kurengera abaturage batuye muri ako gace hanashakwa uburyo bwo gukusanya imyanda iva hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo cyitwa Depot Kalisimbi gisanzwe gikora ibijyanye no gukusanya imyanda yiganjemo imiti yo mu bitaro, yahawe akazi ko kureba niba hari icyakorwa umunuko, gutuma isazi n’amazi mabi yageraga mu baturage byakurwaho.

Mu gihe cy’imyaka itatu gusa iki kigo gitangiye imirimo yo gucunga ikimoteri cya Nduba, kuri ubu ahari umunuko ntukiharangwa, isazi zabaye umugani ndetse yewe hari n’uburyo bwo gufata amazi ava mu myanda.

Umuyobozi w’Ikigo cya Kalisimbi LTD, Gatete Pascal, yabwiye IGIHE ko bahawe gucunga iki kimoteri giteje ibibazo abaturage habura gato ngo gifungwe.

Ati “Tukiza mu by’ukuri ntabwo byari bimeze neza, amasazi yageraga i Gasanze kandi n’umunuko niho wagusanganiraga ku buryo byari bigoye. Niyo mpamvu nababwiye ko twabanje gukora inyigo twiga uburyo dushobora gukemura ikibazo. Tureba uko twirinda umunuko n’amasazi, kubungabunga ibidukikije ndetse no gucunga neza iki kimoteri mu buryo bwa gihanga.”

Yavuze ko hari imbogamizi bigendanye nuko bagihawe cyaruzuye biturutse ku kuba cyaracungwaga mu buryo butari bwiza.

Ati “Hari imbogamizi zikomeye, ariko dukoranye n’inzego za Leta zibishinzwe zagiye zituba hafi twabashije kubigeraho nubwo bitari byoroshye. Na nubu umunsi ku wundi tugerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo kibe intangarugero haba mu gihugu no kurengera ibidukikije.”

Gatete yavuze ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo imyanda ikusanywa itange umusaruro aho kuba iyo kujugunywa gusa.

Ati “Ibyo twakoze twagerageje kureba uko umuturage yabana n’ikimoteri kitamuteje ikibazo ariko na we ntagiteza ibibazo. Iyi myanda twatangiye kuyikoramo ifumbi, kugira ngo iyo dutaba ibe mike, tukayibyazamo umusaruro ikaba ifumbire. Ni ibintu bisaba ubushobozi bunini ariko urebye aho Leta igeze umuntu wese uhageze n’abashyitsi baza kugisura baratangara.”

Yanagaragaje ko hari ingamba zihari zo kongera gukoresha ibikoresho bya pulasitiki aho hari uruganda rwatangiye gukora amapave n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi muri pulasitiki.

Abaturiye iki kimoteri bemeza ko hari impinduka zigaragara na cyane ko hari n’abahawe akazi mu gutunganya iki kimoteri mu buryo bugezweho nk’uko Murebwayire Albertine yabigarutseho.

Ati “Twagiraga imbogamizi z’amasazi cyane yageraga no mu ngo kikananuka ariko ubu nta mwanda ukibaha nta n’isazi tukibona.”

Zimwe mu mpinduka zakozwe muri iki kimoteri zigaragarira buri wese, kubera ko ushobora guhagarara ku muhanda ukaba utamenye ko uri mu kimoteri.

Hakoreshwa uburyo bugezweho ku buryo ahamaze kuzura imyanda bayitaba, harimo imihanda ikoreshwa mu kugeza imyanda ahandi, hateye indabyo ku buryo ushobora kugira ngo ugeze mu busitani ndetse n’uburyo bwo gufata amazi yanduye ku buryo atajya mu baturage.

Bibarwa ko nibura ku munsi i Nduba hakusanyirizwa toni 500 z’imyanda iturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali higanjemo 70% by’imyanda ishobora kubora.

Hagiye kubakwa ikimoteri kigezweho

Nubwo bimeze bityo, ikimoteri cya Nduba gifite ubuso bungana na hegitare 70 ariko uyu munsi aho gikorera ni kuri hegitare 15 gusa.

WASAC iteganya ko igomba kubaka ikindi kimoteri kigezweho kigamije gukoreshwa mu kubyaza umusaruro imyanda aho kuyitaba mu butaka gusa nk’uko bikorwa uyu munsi.

Umuyobozi muri WASAC Ushinzwe Iterambere ry’Isuku n’Isukura, Murekezi Dominique, yavuze ko Leta yari yakoze inyigo yerekana ko iki kimoteri gishobora kuba cyuzuye nibura mu 2024 gitwaye arenga miliyari 26 Frw.

Yakomeje ati “Uko tuyicunga uyu munsi ni uburyo bwo kutugabanyiriza ibyago byinshi ariko si uko ari bwo buryo bugezweho. Ikimoteri gishya ni icyo kugira ngo tujyane n’igihe.”

Kugeza ubu hamaze gufatwa icyemezo ko imirimo yo kubaka yakegurirwa abikorera, kugira ngo n’imicungire yacyo izorohe.

Yavuze ko byari biteganyijwe ko uyu mwaka imirimo yo kubaka yatangira nubwo Umujyi wa Kigali ari wo uri ku ruhembe mu gushaka abashoramari bashobora kubaka nubwo nta kanunu ko yaba yarabonetse.

Ati “Rwiyemezamirimo namara kuboneka, azubaka ikimoteri kigezweho ariko bizajyana no kuvugurura uburyo imyanda tuyikura mu ngo kugira ngo ikimoteri kigezweho gikore ni uko no mu ngo tuzaba twahinduye uburyo bwo kuyikusanya. Batandukanye ibibora n’ibitabora.”

Kugeza ubu ntiharatangazwa niba koko umushoramari ushobora kubaka yarabonetse, mu gihe WASAC ivuga ko kubaka bizakorwa ari uko yabonetse kandi ko ari icyemezo Leta yafashe.

Ni ikimoteri kizubakwa muri bwa buso busigaye kuri ubu budakoreshwa, kikazakoresha ikoranabuhanga rihambaye.

Mu buryo bw’imyubakire hazaba hari inzu yakirirwamo imyanda, n’iyo kuyirobanuriramo.

Kizaba gifite inzu yo kubikwamo imyanda ishobora kubyazwa umusaruro ku buryo imaze kugwira ijyanwa gutunganywa bijyanye n’ubwoko bwabyo.

Hazubakwa kandi inzu y’abakozi, ibiro, aho abakozi bakarabira, aho bambarira ndetse n’ikinamba cy’imodoka zazanye imyanda.

Ibyobo byo gutaba imyanda ariko byubakiye ku buryo amazi yanduye ayivamo akurwamo atageze mu butaka akajya mu ruganda ruyayungurura.

Hazaba hari inyubako zo kwakiriramo gazi no kuyitunganya, inyubako yo kwakira amazi ava mu bishingwe agatunganywa mbere yo gusubizwa mu butaka. Hari kubakwa umunzani waguye upima imyanda ijyanwamo.

Biteganyijwe ko ikimoteri gisanzwe kizafungwa ari uko igishya cyatangiye gukoreshwa.

Gaz irimo izabyazwa umusaruro

Ubusanzwe iyo imyanda ipfundikiye, ubushyuhe bubamo hasi burema gaz kandi mu buryo bwo kugifunga harimo no kuzakuramo iyo gaz ikajya hanze igakoreshwa.

Yagize ati “Hari gaz iva mu bishingwe tuzaba twarayubakiye amatiyo ayikurura, akayizana ahantu hamwe bitewe n’ingano yayo, dutekereza ko hashobora kuvamo gaz methane ariko bisaba ko itunganywa.”

Yavuze ko bazagira ahantu ihurizwa ikaba yatwikwa ku buryo ibyazwa umuriro w’amashanyarazi cyangwa igakoreshwa mu buryo bw’izindi ngufu zakenerwa mu kimoteri.

Yavuze kuyibyaza umusaruro bizashingira ku ngano ya gaz ihari kuko kugeza ubu hataramenyekana ingano yayo iri muri iki kimoteri nubwo hashyizweho utwuma tuyipima magingo aya.

Biteganyijwe kandi ko mu gihe iki kimoteri cyaba cyafunzwe hazakorwa inyigo yo guhindura aho ahakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro.

amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/byinshi-ku-mushinga-w-ikimoteri-kigezweho-i-kigali-uzatwara-asaga-miliyari-26