Umusaruro w'ubworozi Bw'inkwavu

Kubijyanye na Wikipedia
Urukwavu

Ubworozi bw'inkwavu bufasha Umworozi ushaka kunguka cyane (kubona abana benshi kandi bakura vuba) mu bworozi bwe, ashobora kugura cyangwa ubwe akikorera imvange y’ibiribwa bikize kubitunga umubiri  ahereye kubyo agura cyangwa yihingira.

Muriyo mvange hagomba kuba harimo :

  • Ibiribwa bitera imbaraga
  • Ibyubaka umubiri
  • Za vitamine z’imyunyu

Dore ingero z’imvange nziza zitaruhije gukora umworozi yakwifashisha:[hindura | hindura inkomoko]

Urukwavu ni itungo Rigufi

Ibigori bisekuye       :Ibiro 3,5

Amasaka asekuye    :ibiro 3,5

Turto (ubunyobwa cyangwa ibihoke): ibiro 3

Umunyu ishwagara,ifu y’amagufa  :garama 300

2.

Ibigori bisekuye       :ibiro 4

Igiheri cy’umuceri   :ibiro 4

Soya ikaranze           :ibiro 2

Umunyu ishwagara :garama 300

Izi ngero tumaze kubona, umworozi azikoresha ashaka ibiro 10 by’imvange y’ibiribwa bikize ku bitunga umubiri.

Imvange y’ibiryo igaburirwa bitewe n’icyiciro urukwavu rurimo.

  • Inkwavu zikiri nto zikenera kugaburirwa indyo ikungahaye ku byubaka umubiri (soya,ubunyobwa)
  • Urukwavu rukuze rukenera cyane indyo ikungahaye ku bitera imbaraga (ibigori)

Kugirango umworozi agaburire neza inkwavu ze agomba:[hindura | hindura inkomoko]

  • Kuziha ibyatsi byinshi binyuranye, iyo bivanze bituma inkwavu zirya cyane
  • ubundi bwoko bw'urukwavu
    Kugirango inkwavu zororoke cyane,urukwavu rukenera kugaburirwa imvange
  • Kuziha ibyatsi bitemye byumutse. Umworozi abyanika igihe gito kugira ngo byumuke kuko iyo bitose cyangwa byarahuguse, bishobora gutuma inkwavu zimererwa nabi,igifi nti gikore neza. Iyo abyanika umworozi abishyira mu gicucu amaze kubisanza ahantu humutse.
  • Kuziha ibyatsi byishyi: inshuro 2 cyangwa 3 mu munsi kandi mu masaha amwe buri gihe.
  • Kwitondera ibyo agaburira inkwavu:ibyatsi bimwe byica inkwavu: ikibonobono, umukoni, umutambashi, umuyenzi, akaziranyo, inkarabwe, umwishywa….
  • urukwavu
    Guha inkwavu cyane cyane izonsa iteka amazi meza kand afutse.[1]

Imyororokere y’inkwavu[hindura | hindura inkomoko]

  • Inkwavu ni ubwoko bw'amatungo magufi yororoka cyane kuko rubwagura akarenze kwanze
    Muri rusange urukwavu rubangurirwa ubwa mbere rufite amezi 5
  • Imfizi itangira kwimya ifite amezi 6
  • Urukwavu rwotsa ukwezi mu bworozi bwa kijyambere,naho mu miryango isanzwe rukonsa amezi 2;
  • rukwavu ruhaka ukwezi kumwe
  • Urukwavu rwongera kubangurinzwa nyuma yamezi atatu.[2]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)