Jump to content

Umusaruro w'amashyamba

Kubijyanye na Wikipedia
ishyamba

N’ubwo urwego rw’amashyamba rutanga amahirwe menshi mu birebana n’imizamukire y’ubukungu bw’igihugu, rufite zimwe mu ngorane zikwiriye gukemurwa kugira ngo u Rwanda rushobore kwifashisha ayo mahirwe. Ibangamirwa ry’ibanze ry’amashyamba ni cyane cyane ibibazo bijyanye n’imitegekere, urwego rw’amategeko rudahwitse n’ingufu nyinshi cyane zisabwa n’ubwiyongere bw’abaturage bigatuma gusatira no gutema amashyamba kubera imiturire, ubuhinzi n’inzuri.[1]

imbahu

Ibarura ry’amashyamba y’igihugu mu 2017 ryabonye uburyo bw’ibanagamirwa bukurikira : gutema ibiti ku buryo butemewe n’amategeko (78,3 ku ijana), gutwika amakara (4,9 ku ijana), inzuri z’amatungo (2,5 ku ijana), ibikorwa by’ubuhinzi (1,9 ku ijana), gutwika ibisambu (1,9 ku ijana), gushishura ibiti (0,6 ku ijana), ubucukuzi bw’amambuye y’agaciro (0,5 ku ijana) n’ubworozi

amakara

bw’inzuki (0,4 ku ijana).

umusaruro w'ishyamba
  1. https://rba.co.rw/post/Min-Mujawamariya-Hakenewe-ubufatanye-bwinzego-mu-kubungabunga-ibidukikije#google_vignette