Gashora

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Umurenge wa Gashora)

Gashora ni umwe mu mirenge cumi n'itanu(15) igize akarere ka Bugesera Muntara y'iBurasirazuba.Akaba ari umurenge ufite ubuso bungana n'a 98.8 kilometero kare(98.8Km2), Mu ibarura ryo mu 2012 ryakozwe n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurisha mibare cyagaragaje ko uyu murenge utuwe n'abaturage Ibihumbi cumi na bitatu magana inani mirongo icyenda na baridwi(13,897) Akaba ari umurenge ubarizwamo ikigo k'ishuri cya Gashora Girls Academy .Bimwe mu byiza by'uyu murenge akaba ari nk'ifamu y'amafi ahabarizwa ya Lakeside Fish farm.Ubukungu bw'uyu murenge bukaba ahanini bushingiye Ku buhinzi aho byibura benshi mu baturage b'uyu murenge batuzwe nabwo.

Bugesera
Ikarita y'Akarere ka Bugesera
Ikigo Nderabuzima cya Gashora giherere mu murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

Amahoteli[hindura | hindura inkomoko]

La Palisse Gashora - Ikaba iherere mu murenge wa Gashora ku nkegoro z'ikiyaga[1].

Gashora Girls Academy[hindura | hindura inkomoko]

Gashora Girls Academy

Gashora Girls Academy, riherereye mu murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba. Ishuri rya Gashora Girls Academy ryatangiye mu mwaka 2011 rikaba ari ishuri rifite amashami yose yigisha ibijyanye n’ubumenyi n’ikorana buhanga.

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2020-10-24. Retrieved 2020-09-28. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)