Umurenge wa Gasaka


| Country | Rwanda | |
|---|---|---|
| Located in the administrative territorial entity | • Intara y'amajyepfo • Akarere ka Nyamagabe | |
Umurenge wa Gasaka[1] ni umwe mu mirenge cumi ni rindwi igize akarere ka Nyamagabe wegereye ishyamba rya kimeza rya Nyungwe rizwi cyane mubukerarugendo.
Umurenge wa Gasaka uherereye mu Akarere ka Nyamagabe. Ukaba arinawo ibiro byaka karere biherereyemo . Uyu murenge uhana imbibi nindi mirenge nka Tare mumajyepfo, Kitabi muburengerazuba, Kamegeri muburasirazuba Kibirizi mumagepfo ndetse mumurenge wa Uwinkingi .
Utugari tugize umurenge wa Gasaka[1]
Ugizwe nutugari dutanu aritwo Gasaka, Nyamugari, Ngiryi, Gatovu na Nyarusange. Imidugudu makumyabiri nirindwi(27) . Abaturajye baho bakora imirimo myinshi yibanda Kubuhinzi nubworozi, bitewe nuko ari kamwe muduce twicyaro.
Ibikorwa by’Iterambere n’Imibereho Myiza y’Abaturage
[Hindura | hindura inkomoko]Aka gace kagaragaza urugero rw’aho abaturage bageze ku iterambere rishingiye ku bufatanye n’ubukangurambaga bwibanze ku mibereho myiza, isuku, ubuhinzi n’umutekano.
1. Isuku n’imiturire iteye imbere[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Abaturage bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere isuku aho batuye. Inzu hafi ya zose zaratunganyijwe zirakurungirwa, bigatuma aho batuye hasa neza kandi harangwa isuku ihoraho. Imbuga z’inzu na zo ziratunganijwe ku buryo zigaragara neza kandi zitangiza ibidukikije.
2. Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Mu rwego rwo guteza imbere imirire myiza no kurwanya imirire mibi, abaturage bashishikarijwe kugira uturima tw’imboga mu ngo zabo. Buri rugo rufite nibura ibiti bitatu by’imbuto, bifasha mu kubona indyo yuzuye no kongera umusaruro w’ibiribwa.Mu misozi n'ibishanga hahingwa ibigori, ibishyimbo, n'ibirayi nk'ibihingwa ngandura rugo.
3. Imicungire y’isuku n’imyanda[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Abaturage bakoresha uburyo bwo gukusanya imyanda, harimo gukoresha udutara tw’amasahani, bigafasha mu kugabanya umwanda no kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke. Ibi bikorwa bifasha mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubuzima bwiza.Abaturage n'abayobozi bazindukira mu gukora isuku buri wa kabiri mu gitondo mu masanteri y'ubucuruzi nka Taba na Gatyazo, ndetse no mu Mujyi wa Nyamagabe. Tutibagiwe Nko gusasa amapaveno komeka amakaro kunzu
4. Umutekano w’abaturage[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Umutekano ucungwa neza binyuze mu bufatanye bw’abaturage. Bitabira amarondo ya nijoro, bakagira uruhare mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.Hari ubufatanye butaziguye hagati y'abaturage, Ubuyobozi bw'Umurenge, Polisi y'u Rwanda, n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu gutahura abanyabyaha nk'abakora ubujura bw'insinga z'amashanyarazi cyangwa abatekera abandi imitwe.
5. Isuku n’imitunganyirize y’udusantere tw’ubucuruzi[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Udusantere tw’ubucuruzi twaratejwe imbere, aho usanga hasukuye kandi hubatswe mu buryo bunoze. Imbuga zaho zashyizwemo amapave, bigafasha mu kwirinda ivumbi n’ibyondo ndetse bikazamura isura y’aho hantu. Uyu murenge mumwaka wa 2024 wegukanye igihembo k'isuku n'umutekano mukarere ka Nyamagabe.
6. Uruhare rw’ibigo by’amashuri n’ubuvuzi[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Ibigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima na byo byagize uruhare mu iterambere ry’abaturage. Byitabira ubuhinzi bw’imbuto ndetse no guhinga ibihumyo, hagamijwe guteza imbere imirire no kurwanya igwingira mu bana.
7. Kurwanya igwingira n’imirire mibi[2]
[Hindura | hindura inkomoko]Ibikorwa byose byakozwe bifite intego yo guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage, cyane cyane abana. Guhinga imboga, imbuto n’ibihumyo byabaye igisubizo mu kongera intungamubiri ziboneka mu mirire ya buri munsi. Hatibagiwe umumaro wingomboneza mikurire zabana bato.
INKOMOKO