Jump to content

Umurage w'umuco

Kubijyanye na Wikipedia
Umuco

Umuco w’i Rwanda ugira amateka. Hakavugwamo abagabo n’abagore b’intwari. Twavuga nka Muvunyi wa Karema karemajwe n’ibyuma, cyangwa Rwanyonga rwa Mugabwambere, cyangwa Nyiransibura wanyaye ikiyaga cya Kivu, tutaretse ya nkumi Ndabaga wasimbuye se ku ruharo (ibintu byageze iwa Ndabaga). Havugwamo Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye. Hari Nyaruzi rwa Haramanga ku Mukindo wa Makwaza. Hari Intahana-batatu Rukara rwa Bishingwe wo mu Barashi b’i Murera, Basebya ba Nyirantwari ku Rugezi rwa Byumba na Mashira ya Nkuba ya Sabugabo mu Nduga ngari y’Ababanda mu Marangara. N’abandi benshi batarondowe.

UMUCO MU BURERE

[hindura | hindura inkomoko]

Mu buryo bw’uburere, umuco uhererekana nk’amasaro y’urunigi mu kagozi/akadodo, maze abari bakuru bakamenyereza abakiri bato uburyo bwo kubaho mu nzego zitandukanye z’ubuzima. Ni bwo hemezwa mu kinyarwanda ko uburere buruta ubuvuke. Muri urwo ruhererekane ruzira umuhezo, uburere bwiza bujyana n’ingeso nziza cyangwa imico myiza: bukarangwa n’ikinyabupfura no kwiyubaha bimwe bivugwa ko umuntu agira aho avuka kandi ko yarezwe neza, bikagereranywa n’amata agira gitereka.

Uburere butangira umwana akiri muto, bisanga wa mugani ngo ‘igiti kigororwa kikiri gitoya’ kuko iyo kimaze gukura ugashaka kukigorora kiravunika, burya biba byamaze kuba impitagihe. Mu burere hagomba gutangwa urugero rwiza, bitewe n’uko bizwi neza ko ‘kora ndebe iruta vuga numve’. Icyakora rero, hari ibishobora kunanirana kugororwa, cyane cyane nk’ingeso mbi umuntu yaba yaramaze gufata, noneho abantu bagahebera urwaje, bagasigara bemeza ko kamere idakurwa na reka.[1][2]

UMUCO MU BUTABERA

[hindura | hindura inkomoko]
Ubutabera

Mu birebana n’umuco mu butabera, habagaho inzego zisigiye n’inkiko, bigakorwa mu rwego rw’umuryango, urw’umudugudu (akagari) n’urwo hejuru mu gitegetsi.

Urwego rw’umuryango:

Urwego rw’umuryango rwari rubereyeho gukiza amakimbirane mu bashakanye hamwe no gukemura impaka mu bavandimwe.

umurage w'umuco
inyambo umurage w'umuco

Iyo umugabo n’umugore bateruranaga, bakesurana, bwa bundi bacekanaga, byabaga byarenze urugero, hakabaho kwitabaza ababyeyi n’abavandimwe. Icyo gihe umugore yabererekeraga umugabo akanya gato, agashobora kwahukaniraga kwa sebukwe iyo bumvikanaga, bitaba ibyo akajya iwabo. Yaba atagifite ababyeyi, akahukanira kwa musaza we w’umutware w’umuryango. Ubwo bikazaba ngombwa ko umugabo we azajya kumucyura.

Urwego rwa Gacaca

Iyo ingorane zavukaga mu baturanyi batari abavandimwe, bakananiranwa cyangwa hakavuka imanza z’amahugu, cyangwa bagafatana mw’ijosi bakesurana, byabaga ngombwa gushyikiriza ikibazo cyabo urwego rwa gacaca, ari bwo abaturanyi bose bicaraga mu gacaca, maze bagacocagura amagambo. Uwo ikosa rifashe agahabwa igihano gikwiriye, bidafite aho bihuriye no ‘guhana wihanukiriye’ cyangwa byo gutanga ‘igihano cy’intanga-rugero’. Ntabwo batangaga igihano cya ‘muce’.

Gacaca yari urukiko rw’abaturage bo ku gasozi kamwe, ikaba urubuga rwo gutanga ibitekerezo by’ubutabera byubaka, ntihagire uniganwa ijambo, kandi ntibemere abashaka kubogama. Yakorerwaga aho abantu bafitanye ikibazo bari, bivuga ko yimukaga buri gihe uko bibaye ngombwa. Bashoboraga no guhitamo ahantu hamwe bumvikanyeho, hakaba ari ho bazajya bahurira. Gacaca yaberagaho gukemura ibibazo n’impaka mu bantu, ikaberaho gushyigikira, gushimangira no kubungabunga ubwiyunge, unutekano, amahoro, ubumwe n’ubutabera mu bantu batuye ahantu hamwe.

  1. https://www.kigalitoday.com/umuco/umurage/article/ni-ryari-bavuga-ko-umuntu-yishe-cyangwa-yataye-umuco
  2. https://rw.amateka.net/umuco-nyarwanda/