Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo

Kubijyanye na Wikipedia
Umurimo
Imirimo muri Rusange
Umunsi mpuza mahanga w'umurimo wizihizwa kua 1 Gicurasi burimwaka

Ku itariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Ni umwanya Isi yose irushaho kuzirikana ko umurimo n’ishoramari ari byo byonyine bibyara ubukungu, iyo bikoranwe ubwitange n’ubuhanga bya ngombwa. Uyu munsi wongeye kwizihizwa abakozi bo mu Rwanda bagihanze amaso Leta ibyerekeranye no kugena umushahara fatizo nk’uko itegeko rigenga umurimo ribivuga.

Ibyo wamenya ku Umusi mpuzamahanga w'Umurimo[hindura | hindura inkomoko]

Umunsi mpuzamahanga w’abakozi ufite inkomoko ku cyiswe “Haymarket affair”, iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y’akazi yagabanywa akava kuri 12 akagirwa umunani ku munsi.[1]Uyu munsi benshi bakunze kwita “May day” cyangwa (umunsi wa Gicurasi) waje kugirwa umunsi mpuzamahanga mu 1889 mu nama mpuzamahanga ya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa.Iyi nama yari yatumijwe ivuga ku kinyejana cyari gishize habaye impinduramatwara, byahuriranye n’imurikabikorwa Mpuzamahanga ryagaragazaga ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu nzego zitandukanye, yaba ikoranabuhanga, ubumenyi n’ubugeni.Ingingo ya 68 y’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ryo mu 2018, ivuga neza ko Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo. Iyo ngingo yari no mu Itegeko rigenga Umurimo ryasimbuwe mu 2018 n’iririho ubu. Ryarinze risimburwa nta teka rya Minisitiri rigiyeho.Mu 2018, igihe Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko batoraga Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ririho ubu, basabye bakomeje ko Amateka ya Minisitiri arishyira mu bikorwa agomba guhita ajyaho.[2]Amenshi mu Mateka ya Minisitiri ashyira mu bikorwa iryo Tegeko yamaze kujyaho. Hari amateka abiri agitegerejwe : irigomba kugena ibyerekeranye n’imyandikire y’amasendika mu Rwanda, n’irigena umushahara fatizo hashingiwe ku byiciro binyuranye by’imirimo.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi mpuza mahanga w'umurimo cyangwa (May Day)

Ibindi wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Mu bihugu byinshi urwego rw’abakozi rwaharaniye ko tariki ya mbere Gicurasi yagirwa umunsi w’ikiruhuko bigerwaho, hakanibukwa abazize guharanira uburenganzira bw’abakozi mu myigaragambyo y’i Chicago.Uwo munsi wakomeje kuba umunsi ukomeye mu bihugu nk’u Bushinwa, Koreya y’Amajyarugu, Cuba n’u Burusiya, aho hakorwa imihango ikomeye yo kuwizihiza muri ibyo bihugu.Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada ho, uyu munsi wizihizwa byemewe mu kwezi kwa cyenda. Impamvu wizihizwa iyi tariki itandukanye n’inkomoko yawo igaturuka ko nyuma y’iyicwa ry’abigaragambyaga i Chicago, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Grover Cleveland yatinye ko kwizihiza uyu munsi ku itariki nyiri izina byaba uburyo bwo gutuma hibukwa ubwicanyi bwabaye nk’aho bishwe na Leta, kuko bishwe na Polisi.Umunsi mpuzamhanga w’abakozi wizihizwa byemewe n’amategeko tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka mu bihugu birenga 80 harimo n’u Rwanda.[1]Mu Rwanda, hatangwa ikiruhuko ku bakozi, hakanatoranywa umukozi wakoze neza kurusha abandi muri uwo mwaka mu bigo bimwe na bimwe akabishimirwa.Ntawe utabona iterambere u Rwanda rukomeza kugeraho, mu bikorwaremezo, muri za serivisi, mu mibereho myiza, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi. Ibyo byose ntibyajyaga gushoboka hatabayeho imbaraga, ubwitange n’ubunyamwuga by’abakozi.Habaye hariho utekereza ko atari ngombwa guha abakozi agahimbazamusyi, kubera ko nyine basanzwe batanga umusaruro ushimishije, byaba ari ukwibeshya, kuko niba uyu munsi baharanira kuzuza inshingano zabo, byaba akarusho ku bigo bakoramo no ku gihugu abo bakozi baramutse babihembewe, bakabishimirwa uko bikwiriye.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-impamvu-tariki-ya-1-gigurasi-yagizwe-umunsi-mpuzamahanga-w-umurimo
  2. 2.0 2.1 https://mobile.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/umunsi-mpuzamahanga-w-umurimo-abakozi-bo-mu-rwanda-baracyategereje-umushahara