Umukoresha:Udahemuka125
kanjogera
kanjogera injongi, oya mama weeeee
uwaruka kumwega,ndagukunda ni impamooo
ko nagukunze kera, oya mama weee
tukiri bato twembi, ndagukunda ni impamo
tukiri bato twembi, oya mama weeeee
tukiragirana utunyana, ndagukunda ni impamo!!
tukiragirana utunyana oyaa mama weee
tugitobanga n'utwondo ndagukunda ni impamooooo
nagukunze rwinshi oya mama weeee
kuko wandutiye bose, ndagukunda ni impamo
nakumereye imwemwe oya mama weeee
hagati y'igituza ndagukunda ni impamo
nakumereye imbuguyu oya mama weeeee
hepfo y'umukondo ndagukunda ni impamo
zikorakore uzumve oya mama weeeeeee
ntihapfutse nta rumwe ndagukunda ni impamooo
ndagukunda shenge
ndagukunda Alice weeeee
ndagukunda ni impamo
ndagukunda shenge
ndagukunda Alice weeeee
ndagukunda ni impamo
nagukuye i Bwega oya mama weeeee
maze nkujyana i Bunyiginya
ndagukunda ni impamo
naguseguye inkokora zombi oya mama weee
maze nkorasa urukundo ndagukunda ni impamo
ko nakumereye uruziga oya mama weee
mu misaya yombi ndagukunda ni impamo
nagutuye intore oya mama weee
kandi utari umutware ndagukunda ni impamo
ko nakumurikiye inyambo,oya mama weee
kandi utari n'umutware ndagukunda ni impamo
ko nagutuye ikinyaga oya mama weee
ngo bagutura uturago ndagukunda ni impamo
nagutuye ubwishya oya mama wee
ngo bagutura uduhungu ndagukunda ni impamo
ngo byose ni ibya..nibyawe nanjye oya mama
byose ni ibya nibyawe nanjye ndagukunda ni impamo
ndagukunda shengeeee
ndagukunda Alice weeeee
ndagukunda ni impamooooo
ndagukunda shenge ndagukunda disi weeee
ndagukunda ni impamo
ndagukunda shenge
ndagukunda Alice weee
ndagukunda ni impamo