Umukoresha:Karimmundere

Kubijyanye na Wikipedia

Abakorerabushake ba Croix rouge Abitabiriye ibi bikorwa bakoze imyitozongiro(pratique)ku nkengero z’umugezi wa Sebeya kuko uyu mugezi ufatwa nk’ahantu hagira uruhare rugaragara mu kwangiza imitungo y’abatuye muri ako gace mu bihe by’imvura nyinshi. Abakorerabushake bitabiriye aya mahugurwa barimo abakozi ba Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, ingabo na Polisi bakorera muri kariya karere bakaba bigiye hamwe uburyo bwo kurwanya ibiza butandukanye bikunze kwibasira abatuye kariya karere harimo imyuzure n’ibindi. Aho barimo baraganira n'umuturage bungurana ibitekerezo Aho barimo baraganira n’umuturage bungurana ibitekerezo Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa badutangarije ko amasomo bakurikiranye yabunguye byinshi cyane ku bijyanye n’ibiza kuko bajyaga gutabara mu gihe habaye ibiza ariko ugasanga nta bumenyi bw’ibanze bafite bwo gutanga ubufasha bukwiye mu gihe gikwiye. Bemeje ko nibasubira iwabo bazagira uruhare rugaragara mu guhugura bagenzi babo basigaye mu cyaro mu rwego rwo kubaha ubumenyi nkenerwa mu gutanga ubutabazi mu gihe cy’ibiza. Ibiganiro ku bumenyingiro ku gutanga ubufasha bw'ibanze mu gihe cy'ibiza Ibiganiro ku bumenyingiro ku gutanga ubufasha bw’ibanze mu gihe cy’ibiza Abaturage bo mu Murenge wa Nyundo ari naho aba bahugurwa bakoreye bavuze ko ikibazo bafite ahanini ari umugezi wa Sebeya ng kuko iyo wuzuye utwara imyaka yabo iri mu murima hamwe n’ ibintu bitandukanye baba basize mu mazu bikajyanwa n’amazi bikabaviramo ubukene n’inzara. Uwitwa Imanizabayo utuye mu murenge wa Nyundo avuga ko ubufatanye n’abantu bamenyereye kurwanya ibiza no gukurikirana ibijyanye n’ibiza buzabafasha kumenya uko bakwitwara haba mu kubikumira ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo igihe byamaze kuba. Murungi Angelique ushinzwe imicungire y’ibiza muri Croix Rouge y’u Rwanda yavuze ko aya mahugurwa azatanga umusaruro mu turere dutandukanye tw’igihugu kuko abahuguwe bazaba bafite ubumenyi bwo gukora ubutabazi bwihuse bakunganira uturere mu kurwanya ibiza bishobora kwaduka ahantu hatandukanye. abaturage bari bishimiye kubona abashyitsi baturutse muri Croix Rouge Abaturage bari bishimiye kubona abashyitsi baturutse muri Croix-Rouge Ibi kandi ngo bizafasha Umuryango utabara imbabare kubona uburyo bwo gutanga ubufasha aho bukenewe kurusha ahandi. Abahuguwe bagera kuri 28 bishimiye ubufasha bahawe n’abarimu bakomoka mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya na Kenya, amahugurwa bamazemo iminsi igera kuri irindwi. Mu batanze aya mahugurwa kandi harimo n’abantu baturutse mu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umuryango utabara imbabare (FICR).