Jump to content

Umugina

Kubijyanye na Wikipedia
Umugina wibihumyo
Ibihumyo
Umugina
umugina
Umuswa
umugina

Umugina ni uruvange rw’ibyatsi biseye babibamo umwayi bikamara iminsi 40 kugeza kuri 45 bibitse ahantu habugenewe kugirango ube ugeze igihe cyo guhingwa.[1][2]

Ibigize Umugina

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu gukora umugina hifashishwa ibyatsi birimo urubingo, ibigorigori, ibitiritiri, ibishogoshogo by’ingano, iby’umuceri, iby’uburo, iby’ibishyimbo, ibikatsi n’ibikongorwa by’ibisheke n’ibikenyeri by’amasaka. Hifashishwa kandi ifumbire mvaruganda (Urea); Ishwagara n’imashini eshatu harimo isya ibikoresho byavuzwe haruguru, ibivanga ndetse n’ishyira imvange mu mashashi.[3]

UMUGINA MWIZA UWUBWIRWA N’IKI?

[Hindura | hindura inkomoko]

Mbere yo kugura umugina, ni ngombwa kugenzura niba ari mwiza. Umugina mwiza ni uweze (wuzuye), wererana, udafite uburwayi cyangwa indi nenge. Uburwayi bw'umugina bugaragazwa n’ibara ry’icyatsi cyangwa se iry’umukara. Umugina ufite aya mabara umuhinzi akwiye kuwurinda kuko unawuteye utakwera ibihumyo.[4]Umugina mwiza urangwa no kwera cyane.Ukera ibihumyo byinshi.kandi binini.umugina mwiza ni ingirakamaro .kubantu bawuhinze Bose.mu Rwanda ibihumyo bigura amafaranga menshi

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ubuhinzi-bw-ibihumyo-burimo-inyungu-kandi-ku-buso-buto-ubuhamya
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-23. Retrieved 2023-02-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://mobile.igihe.com/ubukungu/iterambere/article/ambasaderi-wang-xuekun-yagaragaje-uko-ibihumyo-bishobora-gufasha-mu-kurandura
  4. https://umuseke.rw/2022/08/abahinzi-bibihumyo-bari-guhugurwa-ku-buhinzi-butanga-umusaruro-utubutse/