Jump to content

Umugezi wa Yorodani

Kubijyanye na Wikipedia
Umugezi wa Yorodani
Jordan River

Yorodani izwi nka “Nahr Al Sharieat”, ni umugezi ufite uburebure bwa kilometero 251. Dufashe urugero rwa hafi aha, waba utangirira i Kigali ukagera i Rusizi, ku wanyuze inzira ya Huye-Nyungwe na Nyamasheke.[1]

Aho iherereye

[hindura | hindura inkomoko]

Yorodani iri mu Burengerazuba bwo Hagati, ikora ku bihugu bitatu birimo Israel, Jordan na Palestine.

Unyura mu bice bitandukanye mbere yo kugera mu Nyanja ya Galilaya no mu y’Umunyu [cyangwa se Ipfuye].

Aho neza ukihagera ubona ko havuguruwe hubakwa ibikorwaremezo bigezweho bituma abahasura bashobora kubona serivisi z’ibanze nk’aho gucumbika no gufatira ifunguro.[1]

Uyu mugezi ni yo nzira yifashishijwe n’Abisiraheli ubwo bavaga mu Butayu bakubutse muri Egiputa [Misiri] berekeza muri Kanani [Israel], igihugu cy’isezerano.

Icyo gihe Yosuwa wari ubayoboye yatakambiye Uwiteka na we amutegeka kubanza abatambyi bafite isanduku y’isezerano mu mazi, yitandukanyamo kabiri barambuka.

Bakimara kwambuka ni bwo bahise berekeza ku Musozi wa Yeriko. Yorodani iri ahantu hafite amateka yihariye ku bemeramana! Abizera bazi ko habereye ibitangaza bitandukanye birimo ko ariho Yohani Umubatiza yabatirije Yesu (Matayo 3:13-17).[1]

Yorodani ifatwa nk’ahantu nyaburanga muri Israel. Iri ahantu hasurwa cyane bigendanye n’imiterere yaho ituma hakurura ba mukerarugendo biganjemo abahakorera ingendo nyobokamana.

Uyu mugezi ni wo utandukanya Israel n’andi mahanga. Ugaburira Abanya-Israel kuko amazi yawo akoreshwa cyane mu buhinzi mu bijyanye no kuhira imirima ikorerwamo ubuhinzi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Israel iri mu bihugu byateye imbere mu buhinzi. Kuva yabona ubwigenge mu 1948, ingano y’ubutaka buhingwa yariyongereye iva kuri hegitari 165.000 igera kuri 433.000 ndetse umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi na wo wikubye inshuro 16.

Nibura buri mwaka, iki gihugu cyohereza mu mahanga ibihingwa birimo imbuto n’imboga bifite agaciro ka 2.000.000.000$ buri mwaka.

Ikoranabuhanga

[hindura | hindura inkomoko]

Israel yifashishije aya mazi yashoboye guhindura ubuhinzi bwayo bukorerwa ku butaka ubusanzwe buri mu butayu.

Uburyo bw’ikoranabuhanga yifashisha burimo n’ubukoresha igitonyanga cy’amazi [Drip irrigation], nibura iri rizigama 60% by’amazi ndetse rigafasha gukura neza kw’ibihingwa.

Iki gihugu cyariteganyirije mu kubaka iri koranabuhanga kuko rishobora kuzakigoboka. Raporo ndetse n’abasesenguzi bavuga ko nibura abantu miliyari 1,5 [ni ukuvuga 20% by’abatuye Isi] bazaba bafite ikibazo cy’amazi make mu bihe biri imbere.[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/dutemberane-kuri-yorodani-umugezi-yesu-yabatirijwemo-amafoto