Umugeni w'ubuntu
Umugeni
[hindura | hindura inkomoko]u Rwanda inkwano ni ngombwa, ariko iyo hari impamvu yemejwe n’imiryango yombi, batanga umugeni w’ubuntu.[1]
Icyakora babategeka guhaha, bakazazana inka igihe izabonekera. Igihe itabonetse, ntibivamo impamvu yo gutandukana kw’abashakanye kandi abana babyaye ntibitwa nkuri (abatakowe). Habaga ndetse imiryango ishyingirana kandi itareshya. Kera umugaragu yashyingirwaga na Shebuja, ariko kuko umukobwa yagumiwe; shebuja yaramukizaga, akamwubakira, akamuha amatungo, kugira ngo azatunge umukobwa we neza. Haliho n’abakire bashakaga kwa Shebuja. lbyo nabyo ntibyabaga bilimo uburenganzira buhagije, kuko uwo mugaragu yabaga aboshye, n’umukobwa agombye kubana n’umuntu adashaka.
Ibyo byose mu Rwanda byariho. Ubukwe ntibuhubukirwa, ubukwe s’ubw’umuhungu n’umukobwa gusa, kuko umugeni ataha mu muryango. Umuhungu ashakira kwungura umuryango nabe bose. Byongera umubano, utanga amaboko mu miryango yombi ishyingiranye.
Uwo batangira ubunu
[hindura | hindura inkomoko]Umugeni w’ubuntu: Iyo umuhungu yabaga ageze mu gihe cyo kuzana umugore, ariko ababyeyi be ari abakene badafite inkwano noneho se w’umuhungu agahaguruka akagenderera se w’umukobwa aka mubwira ati ndagusaba umugeni ariko w’ubuntu, kuko nta nka mfite, umwana wanjye ni muto azayihakirwa, nanjye dufatanye ntahe, Iyo tuzabona mbere tuzayigukwera. Se w’umukobwa yaba umubyeyi w’umugiraneza, udashaka gukomeza umukobwa we akemera ayo masezerano y’umusaba umugeni.
Gusaba umugeni byarimo ingingo ebyiri :
Ingingo ya mbere
[hindura | hindura inkomoko]Se w’umukobwa yabaga amutumye umunani w’amasuka, ngo agende ahahe inka aho azayibonera azayizane isa nge uwo munani w’amasuka.
Ingingo ya kabili
[hindura | hindura inkomoko]N’ubuntu butihekeje undi munani, bukagirwa isuka imwe yitwa MBOGO ikazana n’inzoga zisaba; iyo suka ikaba ivuga yuko aho bazabonera inka bazayitanga. lyo byamaraga kugenda bityo, uwasabwe yarashyingirwaga, bagasiga bizeye ayo masezerano basezeranye, kugeza igihe bazarangiliza. Biyemeza kuzatanga inka igihe bazayibonera. Iyo bashyingiwe ku buntu, inkwano ishobora gutangwa aliko igihe ibonekeye.[2]