Umuganda

Kubijyanye na Wikipedia
Umuganda

Umuganda n' igikorwa cy'abanyarwanda gikomoka mu migirire n' imigenzereze ya kinyarwanda aho gifite inkomoko ku migirire gakondo ku gikorwa cyitwaga "Umubyizi" aho abavandimwe , incuti n' umuryango bishyiraga hamwe bagamije gukorere umwe muribo igikorwa murwego rwo kumufasha kumpamvu zinyuranye abanyarwanda rero bafitira kuri iyo mugirire , muri 1962 batangiza umuganda ari ibikorwa byo gufasha igihugu mu iterambere.

Amateka y' umuganda mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Gutangiza Umuganda Mu Rwanda

Umuganda watangiye gukorwa mu Rwana muri 1962 ari igikorwa ngaruka cyumweru cyakorwaga n' abanyarwanda bose bujuje imyaka y' ubukure murwego rwo gufasha igihugu. ndetse waje guhinduka gahunda ya leta muri 1974 ushyirwamo imbaraga gusa abanyarwanda bari batarasobanukirwa neza akamaro k' umuganda mbese bawufataga nk' ibikorwa by' agahato. muri 1994 ubwo habaga Genocide yakorewe abatutsi, umuganda wavuyeho wongeye gubizwaho muri 1998, uza mwisura nshya yo kubaka igihugu cyane ko cyari cyarasenyutse bigaraga, umuganda uba igikorwa ngaruka kwezi gihuriza abanyarwanda hamwe muri rusange bagamije kugira icyo bikorera munyungu rusange. umuganda waje gushimangirwa kandi wemezwa nk' igikorwa cy' iterambere rusange ry' igihugu muri 2007, kuva ubwo ibikorwa by' umuganda byashyizwemo imbara ndetse ibyakozwe bikajya bibarwa mugacirofaranga kugirango abaturage basobanukirwe n' agaciro kibyo bakora.[1]

Umuganda rusange mu Rwanda

Akamaro k' umuganda[hindura | hindura inkomoko]

mu Rwanda ubu hari byinshi bimaze kugerwaho mubyukuri bimwe muribyo ntibyari kugerwaho hatabaye imbaraga z' abaturage rugero twavuga: imihanda yahanzwe, ibyumba by' amashuri, amatarasi, ibiti byatewe, amazu y' abatishoboye gukora isuku kugeza uyumunsi muzumva imvugo iteye ishema igira iti: u Rwanda n' igihugu cyambere mu karere kirangwamo isuku. sibihuha kandi ariko sinimpanuka,sizindi mbaranga zakoreshejwe oyo, n' amaboko y' abanyarwanda muri make n' umuganda, mu Rwanda baciye nyakatsi nibindi, ibi byose tubikesha umuganda rimwe na rimwe umuganda abantu bawumva nkigikorwa gito bakagiha agaciro gake ariko iyo urebye ibimaze kugerwaho hifashishijwe umuganda ukumva n' indangantekerezo shingiro yawo nibwo wumva neza icyo umuganda aricyo ndetse nimpamvu yawo. kuva icyorezo cya COVID 19 cyakaduka , umuganda wabaye uhagaze , muri uyumwaka icyorezo kigenje amaguru make ibikorwa by' umuganda byongeye gusubukura hibandwa cyane cyane ku kurwanya isuri ,gusukura imiganda ndetse n' isuku yo mungo no ku mubiri.[2] [3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.newtimes.co.rw/news/umuganda-returns-what-did-we-miss
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minaloc-yatangaje-igihe-umuganda-usoza-ukwezi-uzasubukurirwa
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-impamvu-umuganda-washyizwe-imbere-y-umunsi-wagombaga-gukorerwaho