Umucyayicyayi

Kubijyanye na Wikipedia
Umucyayicyayi
Ibyatsi by'Umucyayicyayi
Icyayi cy''Umucyayicyayi

Umucyayicyayi(Lemon Grass) cg Citronelle, nikimwe mubirungo by'icyayi

bifitiye akamaro kanini umubiri wacu

bitewe ahanini nuko tuwusangamo byinshi nka: vitamin A, B1, B2, B3, B5, B6, B9 na vitamin C. Urimo kandi imyunyu ngugu nka:

potassium, calcium, magnesium, ubutare, umuringa na zinc.

Akamaro kawo kumubiri[hindura | hindura inkomoko]

Usibye vitamine nyinshi twabonye

haruguru, umucyayicyayi

wifitemo ingufu zo kurwanya ibinure no kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri.

Ufasha mu kurinda indwara z’umutima ziterwa na cholesterol nyinshi.

Umucyayicyayi kandi wifashishwa mu kurinda mikorobi. Ukoreshwa mu kuvura ibimeme, ibifaranga, ibihushi n’izindi ndwara zose ziterwa n’imiyege. Umucyayicyayi ukoreshwa cyane mu buvuzi buzwi nka Ayurvedic mu kuvura ibicurane n'inkorora.

Wifashishwa mukurwanya ibimenyetso bya asima.

Kuwunywa mu cyayi bifasha gusinzira neza. Ufasha mu kurwanya ibisebe mu gifu, guhitwa, isesemi no kubabara mu nda.Ukorwamo kdi n'umubavu ufasha abantu mu kwirukana amasazi, imibu n’utundi dukoko,[1]

Ni byinshi cyane twavuga gusa reka tuvuge muri macye ibindi ufashamo

  • Ufasha kurwanya diyabete. Citral ibamo ituma igipimo cya insuline gihora hejuru
  • Ufasha abasirikare b’umubiri bityo igafasha guhangana n’indwara zinyuranye.
  • Uvangwa n’ibindi mu gukora tisane
  • Ufasha mu guhangana n’ibiheri byo mu maso gusa ugasabwa kuwitondera kuko iyo udafunguye wakwangiza. Hano ukoresha amavuta awuvamo
  • Ufasha mu kurwanya umubyibuho udasanzwekuko ubuza ikorwa ry’ibinure
  • Ufasha mu kurwanya igikara no kunuka mu birenge no mu kwaha. Uwucanira mu mazi yo koga.
  • Kuwunywa byongera amashereka kandi bikagabanya uburibwe bw’imihango.[2]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/byinshi-utari-uzi-ku-kamaro-ka-mucyayicyayi-mu-mubiri-w-umuntu
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-03-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)