Jump to content

Umucundura Rweru

Kubijyanye na Wikipedia
Umucundura Rwuri

Imizi:

Rweru
Umucundura Rweru

Kubyara mu buryo bwihuse (kwongera ibise) kandi bikoroheye (accélérer et faciliter l’accouchement): utogosanya umukamato w’imizi n’udusenda 2 duto muri litiro y’amazi. Unywa ikirahure 1 mu gitondo, 1 ku manywa na 1 nimugoroba. Ibyiza n’uko unywa uyu muti uri kumwe n’ababyaza kandi inda ikaba idafite ibimenyetso dystocie.[1]

Umuzi umucundura Rwuri
umucundura rweru

Gushoboza abagabo kuryamana n’abagore (stimuler l’activité sexuelle chez les mâles), kudashyukwa kw’abasore (les jeunes dont le pénis n’entre pas en érection): uhekenya umukamato w’ibishishwa by’imizi y’umucundurarweru n’ubunyobwa, inshuro 3 ku munsi.[2]

Cyangwa sekura amababi unywe uyo jus.

[hindura | hindura inkomoko]

IBISHISHWA:

[hindura | hindura inkomoko]

Contre les glaucomes: ushishura igiti cy’umucundurarweru ukagitwika ukomeka iryo vu ryawo aharwaye. Ubwo buvuzi buzakora neza mbere y’uko igihe cyo guhuma kigera.[3]

Umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension): ufata umukamato w’amababi, ukayumisha, ukayasekura. Ukajya ufata ibiyiko 2 by’ifu ukavanga n’ikirahure 1 cy’amazi yatuye mu gitondo, ikindi ku manywa, ikindi nijoro kugeza igihe umurwayi akiriye. Indwara y’uruhu (panaris) n’ibishyute: usekura ishu na tungurusumu n’amababi y’umucundurarweru, aharwaye ukahapfuka. Ukajya uwomekaho buri munsi. Imitezi (blennorragie: gonnorrhea): ufata imikamato ibiri y’umucundurarweru n’imikamato 2 y’inyabarasanya (Bidens pilosa). Uyasekure, uyinike muri litiro 2 z’amazi.

Unywe litiro 1 ku munsi, iminsi 12. Diyabete: usekura umukamato w’amababi mashyashya ukayatogosa muri litiro y’amazi.

Uyanywe amanywa yose. [4]

Urucundurarweru

Ibisebe byo mu gifu:

[hindura | hindura inkomoko]

fata umukamato w’amababi y’umucundurarweru uyashyire muri litiro y’amazi arimo kubira, unywe ibirahure 2 ku munsi, iminsi 15.[5]

  1. https://inpn.mnhn.fr/espece/cd_nom/123190/tab/taxo
  2. https://inpn.mnhn.fr/espece/cd_nom/123190
  3. https://www.ethnoplants.com/fr/plantes-graines-afrique/111-sida-rhombifolia-feuilles-de-fleche-mahabala-graines.html
  4. https://www.tramil.net/fr/plant/sida-rhombifolia
  5. https://keyserver.lucidcentral.org/weeds/data/media/Html/sida_rhombifolia.htm