Ukuramba kw’Abahinde gushobora kugabanyukaho imyaka icyenda kubera ihumana ry’ikirere

Kubijyanye na Wikipedia

Raporo yakozwe n’ikigo gishinzwe ingufu muri Kaminuza ya Chicago, yagaragaje ko icyizere cyo kubaho ku Bahinde gishobora kugabanyukaho imyaka icyenda kubera ubwiyongere bukabije bw’imyuka ihumanya ikirere.

Miliyoni zisaga 480 z’Abahinde batuye mu duce tugaragaramo ihumana rikabije ry’ikirere kubera kwangiza ibidukikije no kutabyitaho, inzobere zikaba zigaragaza ko bizakomeza gushyira mu kaga ubuzima bwa benshi.

Batanze urugero rw’aho ireme ry’umwuka mwiza ryasubiye inyuma cyane muri Leta ya Maharashtra iherereye mu Burengerazuba n’iya Madhya Pradesh iri mu gihugu rwagati.

Ingamba[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 2019 u Buhinde bwatangije gahunda yiswe National Clean Air Program igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere ho hagati ya 20 na 30 % bitarenze 2024.

Iyo gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa, yakongerera Abahinde umwaka 1.7 kuyo basanzwe bafata nk’iy’icyizere cyo kubaho mu gihe abo mu Mujyi wa New Delhi bonyine uburambe bwabo bwakwiyongeraho imyaka 3.1.

Ikigo cy’Abasuwisi kigenzura ihumana ry’umwuka mu kirere, umwaka ushize cyatangaje ko New Delhi ari wo mujyi wa mbere ku isi ufite umwuka uhumanye. Ni umwanya uwo mujyi uriho mu gihe cy’imyaka itatu yikurikiranya.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/uburambe-bw-abahinde-bushobora-kugabanyukaho-imyaka-icyenda-kubera-ihumana-ry