Uko watoranya Urunkwavu rwiza

Kubijyanye na Wikipedia
Urukwavu

Ubworozi bw'inkwavu cyangwa inkwavu zishobora kurenza icyo gihe cyo kubaho ,bitewe n’impamvu zitandukanye z’umworozi, nko kuba zaratoranyijwe kuzaba nk’ibyeyi, cyangwa se zikaba zitabonerwa isoko ngo zigurishwe buri rukwavu rushyirwa ukwarwo iyo aramasekurume zigakonwa kugirango zikomeze zororwe hamwe n’amashashi.

Ibigenderwaho mu gutoranya imbyeyi zizakomeza mu bworozi[hindura | hindura inkomoko]

  • Kwipfura kurinda abana barwo neza no kubarwanaho ;
  • Kubyara abana bazima benshi;
  • Gucutsa abana bazima bafite ibiro bishimishije;
  • Kutagira amahane

Gutoranya imfizi: Imfizi igurwa ahandi mu zindi nkwavu kugirango hatazavuka ikibazo cy’amacugane

Kumenya umubare w’inkwavu zorowe[hindura | hindura inkomoko]

  • Kwambika urukwavu amaherena biba ngobwa
  • Aborozi basazwe bakoresha impapuro zigaragaza ubuzima n’imyororokereya buri nyagazi cyangwa se buri mfizi iri muri burikiraro kugirango hamenyekane neza umubare w’inkwavu ziri muri buri kiraro.
  • Ibyo byandikwa kw’ifishi ikamanikwa kuri buri kiraro cyangwa se iyo fishi ikabikwa niba hari ikibazo cyo kunyagirwa hanze cyangwa se kwangirika ,icyo gihe buri kiraro bishyirwaho inomero.[1]

Ibigomba kwandikwa kwifishi nibi bikurikira:[hindura | hindura inkomoko]

  • nkomoko (inkwavu rwakomotseho)
  • Ubwoko bw’urukwavu
  • Igihe rwavukiye
  • Igitsina
  • Inumero iruranga
  • Umubare w’inkwavu zororewe mu kiraro
  • Inshuro rumaze kubyara niba ari inyagazi

Amashashi azasimbura inyagazi zishaje atoranywa mu gihe cyo gucutsa niyo mpamvu biba ngombwa gukoresha ifishi izafasha muri iryo robanura.

Ubuzima bw’urukwavu[hindura | hindura inkomoko]

Kimwe no mu bundi bworozi urukwavu rukenera ubuzima buzira umuze kugirango rurusheho gutanga umusaruro uhagije.

Urukwavu rufite ubuzima bwiza ruba rugaragaza ibimenyetso bikurikira:

  • Ijisho rikerebutse n’urwoya yuryamye kandi ruyaga;
  • Amatwi ahagaze ntagihushi kiriho;
  • Rutagaragaza akamyira ku mazuru;
  • Amaboko n’inda y’amase bifite isuku[2]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)