Uko wahererekanya ubutaka
Ihererekanya ry'ubutaka nuburyo ushobora guha cyangwa se gutanga ubutaka bwari bukwanditseho ukabuha undi muntu. Ushobora kubumuha umugabiye cyange se mubuguze, mugihe habayeho ihererekanya ry'ubutaka mugana noteri ukorera muruwo murenge ubutaka buherereyemo cyangwa se noteri wigenga kugirango dosiye inozwe neza.[1]
Icyo usabwa kugirango ubutaka bube ubwawe
[hindura | hindura inkomoko]Iyo ugabye ubutaka cyangwa se ubugurishije ugomba kwita kuribi bikurikira;
1.Ugomba kuba ufite conte ya IremboGov
2.Ugabiwe cyangwa uguze agana umu ejenti wa Irembo umwegereye yitwaje indangamuntu y'umugabiye cg ugurishije ubutaka
3.Usaba service agomba kuba afite irangamuntu cyangwa se passport abaye arumunyamahanga
4.Ugabye ubutaka cyangwa se abugurishije agomba kuba afite numero y'irangamuntu ihura neza na UPI
5.Ugabiwe cg Uguze agomba kuba afite imeli cyangwa numero ya telefone ikora neza cg byombi bikora neza
6.Ushobora kd kugana kuri https://irembo.gov.rw/home/citizen/all_services ukiyandikisha.[1]