Uko wahangana na aside nyinshi mugifu

Kubijyanye na Wikipedia

Aside nyinshi mu gifu irangwa na bimwe mu bimenyetso birimo; kokera mu gifu, ikirungurira n’ibindi biba byerekana ko yarenze iyikenewe bityo bikaba byabangamira imikorere y’igifu.

Kuba nyinshi mu gifu biterwa n’ibintu binyuranye, muri byo hakabamo ibyo kurya bitarimo fibre, kimwe n’ibyanyujijwe mu nganda. Hanazamo kandi ibirungo bimwe na bimwe , kuryagagura buri kanya no kutarya na ducye igihe kinini. Kunywa inzoga n’itabi nabyo bishobora kuzamura igipimo cya aside yo mu gifu.

Ibyo wakoresha urwanya aside mu gifu[hindura | hindura inkomoko]

Kunywa amazi[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo iyo aside yamaze kuzamuka cyane ntacyo amazi ayikoraho ariko amazi ni urukingo rurinda ko aside yo mu gifu yazamuka. Kunywa byibuze ibirahure 2 buri gitondo bizarinda ko aside yo mu gifu yazamuka.

Umwenya[hindura | hindura inkomoko]

Umwenya uzwiho kuba ari ikirungo cyo mu cyayi ndetse ukaba n’umuti w’indwara zinyuranye zo mu mihogo. Niba wumva aside yazamutse, hekenya utubabi twawo umire amazi, uzoroherwa.

Amata[hindura | hindura inkomoko]

Birazwi ko abantu benshi barwara igifu banywa amata iyo cyazamutse. Mu gihe rero wumva bije cyangwa haje ikirungurira jya unywa inshyushyu ndetse no mu gihe umaze kurya uyirenze ku biryo mu gihe usanzwe ugira icyo kibazo uzaba ukizitiye kubaho.

Vinegere[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo vinegere nayo ari aside, ariko kuyifata uri kurya bituma aside yo mu gifu yari gukorwa mu igogorwa idakorwa. Ibiyiko 2 kuri buri funguro birahagije kukurinda. Ushobora kuyishyira mu byo kurya cyangwa ukayivanga n’amazi unywa nyuma yo kurya.

Tangawizi[hindura | hindura inkomoko]

Tangawizi izwi nk’ikirungo cy’icyayi aho abenshi ariho bayikoresha. Mu kuyikoresha ngo urwanye aside nyinshi bisaba kuyivanga n’amazi unywa nyuma yo kurya cyangwa se ukavanga agafu kayo mu byo kurya.

Igikakarubamba[hindura | hindura inkomoko]

Amata cyangwa umushongi uva mu gikakarubamba nabyo bifasha mu igogorwa bityo bigatuma igifu kidakora aside irenze igipimo. Nyuma yo gukata ikibabi cyacyo ugatega umushongi uvamo unywa ikiyiko kuri buri funguro.

Inanasi n'amacunga[hindura | hindura inkomoko]

Ukora umutobe w’inanasi ukavangamo uw’amacunga nuko wajya kunywa kugirango urwanye aside nyinshi ukongeramo akunyu gacye. Ibi birwanya ko aside yarenga igipimo.

Imbuto[hindura | hindura inkomoko]

Imbuto zigira amazi menhsi muri zo, nka concombre, watermelon na amande nizo zivugwa hano. Ndetse ntitwakibagirwa n’umuneke. Kubirya mbere cyangwa nyuma yo gufungura birwanya aside nyinshi.

Igitunguru[hindura | hindura inkomoko]

Usekura cyangwa usya igitunguru nuko ugakamura maze ukanywa umutobe wacyo. Uretse kwirukana aside nyinshi binafasha igifu mu kazi kacyo ko kugogora ibyo wariye.

Bicarbonate[hindura | hindura inkomoko]

Uyu munyu w’igitangaza kubera imimaro yawo myinshi inyuranye nawo ni ingenzi by’umwihariko mu kurwanya ikirungurira.

Ushobora kuwurigata cyangwa ukavanga mu mazi ukanywa. Birwanya aside yo mu gifu.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2023-03-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)