Uko uRwanda rwagabanyirijwe imipaka

Kubijyanye na Wikipedia

Mu ikatwa ry’imipaka y’u Rwanda, ubwo igice kinini cyarwo cyomekwaga ku mahanga[hindura | hindura inkomoko]

Ikarita y’ Rwanda

Mu makuru acicikana hirya no hino mu Karere k’Ibiyaga Bigari cyane cyane mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo ihohoterwa ry’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda aho bakomeje gushushubikanywa ngo basubire iwabo mu Rwanda.

Biragoye gusobanukirwa neza iby’iki kibazo udahereye ku ishyirwaho ry’imipaka ubwo Abanyaburayi bigabizaga Afurika mu myaka hafi 130 ishize.

Amateka y’impitabihe ku Rwanda adutekerereza ko Ruganzu Ndoli ari we washyizeho bwa mbere imipaka igabanya u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba, ahasaga mu 1510. Mu gitero Ruganzu Ndoli yagabye mu Bunyabungo, ni cyo cyashyizeho imipaka ya mbere y’u Rwanda, aho yakataje aza kugera ku ruzi rugabanya Kivu y’Epfo na Walikare, ku mugezi uzwi nka Rua Rwanda na magingo aya.

Kugeza ku ndunduro y’ibitero byo kwagura igihugu, abami bose bateye mu Bunyabungo barimo na Rwabugili, nta n’umwe wigeze arenga uwo mupaka washyizweho na Ndoli ngo ajye hakurya y’urwo ruzi.

Kigeli Rwabugili yatanze u Rwanda rufite ubuso bungana na kilometero kare 168.606.

Mu nama y’i Berlin ubwo Afurika yacibwagamo imipaka, Abadage, Abongereza n’Ababiligi, ni bo baherereye muri Afurika y’Iburasirazuba. Abadage bahita barema icyo bise “Afurika Ndage y’Iburasirazuba” yari igizwe n’u Rwanda, Urundi na Tanganyika.

Ababiligi bo bafashe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, naho mu Majyaruguru y’u Rwanda hari Abongereza bakoronije Uganda na Kenya.

Nubwo ibihugu by’i Burayi byigabanyije ibyo muri Afurika bikanashyiraho imipaka uko bibyumva kuko nta yari ihari, ibihugu byakolonije ibice bya Afurika y’Iburasirazuba n’ibyo byasigaranye ihurizo ryo kugena imiterere y’imipaka yabyo.

Ikarita igaragaza imbibi z'igihugu nkuko bigaragara ku ikarita y'icyahoze ari Kongo Mbiligi.

Ku wa 14 Gicurasi 1910, ni bwo hateranye inama mu Bubiligi, igamije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cy’Ababiligi bashakaga kongera ubutaka bw’aho bahawe. Iyo nama yari irimo Ababiligi bakolonizaga Congo, Abadage bakolonizaga u Rwanda, Urundi na Tanganyika ndetse na Uganda na Kenya byakolonizwaga n’Abongereza.

Nyuma y’iyo nama ni bwo guhera mu 1910 kugeza mu 1912, bashyizeho imipaka igabanya u Rwanda n’ibindi bihugu by’ibituranyi, icyo gihe ni bwo bitwaje icyo bise imbibi karemano zirimo Ibirunga, Akanyaru, Akagera n’Ikiyaga cya Kivu, nuko bakatakata ubutaka bw’u Rwanda rusigara ari buto cyane.

Igice kimwe cy’ubutaka bwarwo bacyometse kuri Congo (hagiye ubuso bwa kilometero kare 124. 553) harimo Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru. Ikindi gice kingana na kilometero kare 17.715 cyometswe kuri Uganda.

Ibice byose u Rwanda rwatwawe byari bigize 5/6 by’uko rwanganaga mbere. Kuva icyo gihe, u Rwanda rwasigaranye ubutaka buto buri ku buso bwa kilometero kare 26.338.

Abadage bari bagabanyirije ubutaka bwa koloni zabo, ntibigeze babigiraho ikibazo cyane kuko icyo bashakaga ni ibihugu bazabasha guteza imbere mu gihe cyose bazabikoloniza.

Iyo ni yo nkomoko y’Abanyarwanda batuye mu bihugu by’ibituranyi bakatiweho imipaka n’abakoloni bakaba bakomeje kugaraguzwa agati nk’aho ubutaka babirukanaho atari gakondo yahanzwe n’abakurambere babo.

Indangamurongo[hindura | hindura inkomoko]

https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/akagambane-mu-ikatwa-ry-imipaka-y-u-rwanda-ubwo-igice-kinini-cyarwo-cyomekwaga