Uko kurengera ibidukikije byafasha mu kugeza amazi meza ku baturage

Kubijyanye na Wikipedia
Imisozi n'ibidukikije

Abahagarariye inzego za leta n’abayobozi b’imiryango iharanira ko abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Rwanda, bagaragaje ko gahunda zose zigamije kugeza amazi ku Banyarwanda zigomba kujyana no kubungabunga ibidukikije.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, mu biganiro bitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi, wizihizwa buri tariki 22 Werurwe.

Raporo iheruka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko nibura abaturage barenga miliyari ebyiri ku Isi batabasha kubona amazi meza yo kunywa.

Ni raporo igaragaza ko mu 2021, abaturage miliyari 1,7 ku Isi batabashaga kugera kuri serivisi z’ibanze z’amazi meza ku bigo nderabuzima n’ibitaro. Abo barimo miliyoni 857 bakoreshaga ibitaro bidafite amazi meza.

Ku Isi hose kandi amashuri 71% ntabwo afite serivisi z’ibanze z’amazi yo kunywa mu gihe amashuri 15% adafite amazi meza yo kunywa.

Abafatanyabikorwa mu kugeza amazi ku baturage barimo Umuryango Mpuzamahanga ukora ibikorwa by’isuku n’isukura, Water Aid Rwanda, bagaragaje hakenewe ishoramari rihagije mu kugeza amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura kuri bose

Umuyobozi wa WaterAid muri Afurika y’Iburasirazuba, Olutayo Bankole-Bolawole yavuze ko hakenewe kongera ubushobozi mu bijyanye n’ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage.

Avuga kandi ko kugira ngo intego yo kugeza amazi meza ku baturage igerweho haba mu Karere no ku Isi hose, hakenewe ingamba zo kurengera ibidukikije.

Ati “Kwihutisha kugeza amazi meza ku baturage muri iki gihe cy’imihindagurikire y’ibihe ni amahirwe akomeye kuri twe yo kongera gutekereza ku kamaro ko gucunga umutungo w’amazi no guhamagarira inzego zishyiraho politiki n’izifata ibyemezo, kongera ingamba zo kubungabunga umutungo kamere w’amazi.”

Kubungabunga ibidukikije; inkingi ya mwamba mu kugera kugeza amazi meza ku baturage[hindura | hindura inkomoko]

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutaka, Amazi n’Amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe yavuze ko udashobora kugera ku kwihaza mu mazi utarengeye ibidukikije.

Ati “Uburyo bwiza bwo kubona amazi mu buryo burambye ni ukurengera ibidukikije kuko iyo ubungabunze ibidukikije ni ukuvuga ngo utera amashyamba, ugatera ibiti ndetse ukarinda n’ubutaka.

“Iyo urinze ibyo byose bituma ubona amazi meza ari mu migezi n’ibiyaga, ari naho bafatira bajya gukwirakwiza amazi meza mu baturage.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, nibura 30% by’ubuso buteyeho amashyamba gusa ahakiri ikibazo ni ikijyanye n’isuri yangiza amazi bigatuma kugeza amazi meza ku baturage bihenda.

Kwitonda avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo kubungabunga ubutaka bungana na hegitari miliyoni 2000 bugaterwaho amashyamba. Ni intego biteganyijwe ko izagerwaho mu 2035.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi [RWB] kivuga ko giteganya kumurika gahunda y’igihe kirekire igena imikoreshereze y’umutungo kamere w’amazi ndetse n’uburyo bwo kuyabungabunga.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/uko-kurengera-ibidukikije-byafasha-mu-kugeza-amazi-meza-ku-baturage