Uko ibishishwa by’imyumbati byafashije abagore muri Bénin kurengera ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia

Ifu iva mu gihingwa cy’imyumbati ni kimwe mu biribwa bikunzwe cyane mu gihugu cya Bénin dore ko igira uruhare rukomeye mu kwihaza mu biribwa muri icyo gihugu.

Gusa iyo bateka ubugari mu ifu y’imyumbati bisaba ko bakoresha inkwi, banavuga ko bibagora kuzibona bigatuma bakora urugendo rurerure cyane.

Reine Ogoubi, umwe mu bagore bifashisha ibishishwa by’imyumbati mu guteka, yavuze ko bagomba byibuze gukora urugendo rw’ibilometero bibiri cyangwa bitatu kugira ngo babone inkwi zo guteka.

Mu majyepfo ya Bénin, hari abagore babarirwa mu magana batunganya imyumbati, bishyize hamwe muri koperative bihangira uburyo bwo kubyaza umusaruro ibishishwa by’imyumbati mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse no kwiyorohereza akazi kabo ka buri munsi.

Nyuma yo kubona ingorane bahura nazo ndetse n’ingaruka zishobora gutezwa n’imyotsi y’inkwi uwitwa Grace Chidikofan yateguye ikizajya cyifashishwa mu gutunganya ingufu za biogas hakoreshejwe ibishishwa by’imyumbati bise ‘bio-digester’.

Ibishishwa by’imyumbati hamwe n’indi myanda iva mu musaruro w’imyumbati bishyirwa muri ’bio digester’ yabugenewe hagakorwamo biogaz igasimbuzwa inkwi mu guteka ubugari.

Imyanda isaguka muri ‘bio digester’ ihindurwamo ifumbire ikoreshwa mu gufumbi imirima yabo y’imyumbati.

Ubu buryo bavuga ko bwafashije kugabanya itemwa ry’amashyamba hashakwa inkwi ndetse no kwihutisha imirimo y’aba bagore no kuzamura umusaruro w’abo.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga utegamiye kuri Leta ‘Afrique Espérance’, Grace Chidikofan, yavuze ko ubu buryo bworoshye kandi buhendutse yongeraho ko batakazaga ingufu nyinshi n’umwanya ariko bukaba buborohereza.

Mu gukoresha biogaz bituma barengera ubuzima bwabo n’ibidukikije kuko imyotsi yavaga mu nkwi mu gihe bateka ishobora gutera indwara z’ubuhumekero, umutima ndetse n’indwara z’amaso.

Ubu buryo kandi bwitezweho kugabanya ibibazo by’ibura ry’imvura byaterwaga no gutema ibiti ndetse no kuborohereza kubona ifumbire bakoresha mu mirima yabo kuko iyakoreshwaga yatumizwaga mu mahanga.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/uko-ibishishwa-by-imyumbati-byafashije-abagore-muri-benin-kurengera-ibidukikije