Uko Leta y'u Rwanda yahanganye n'ibiza biterwa na Sebeya

Kubijyanye na Wikipedia

Sebeya ni umugezi unyura mu mirenge ya mirenge ya Kanama, Rugerero na Nyundo yo mu Karere ka Rubavu, ni umugezi wamenyekanye cyane kubera gutera ibiza[1] cyane cyane mu gihe cy'imvura muri aka karere ka Rubavu.[2]

imodoka itwaye ikigega gifata amazi y'imvura

Ingamba zafashwe mu guhangana n'ikibazo[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma yo kubona ko abaturage batuye muri aka karere bugarijwe n'ikibazo cy'ibiza bituruka ku uyu mugezi, Leta y'u Rwanda mu bufatanye n'abafatanyabikorwa

batangije umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya, aho kurebera ikibazo kuri Sebeya gusa,hakozwe ibikorwa byo kurwanya isuri aho itutuka hose.[2]

uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira kubungabunga Ibidukikije (IUCN), Ikigo gishinzwe Iterambere cy'abaholandi (SNV) n’Umuryango Nyarwanda Uharanira Iterambere ry’Icyaro (RWARRI) mu bufatanye na Ambasade y’Abaholandi mu gihugu cy'u Rwanda.

hakozwe amaterasi ku misozi yamenaga amazi muri sebeya, haterwa ibiti bivangwa n’imyaka, hatangwa ibigega bifata amazi ku baturage baturiye umugezi.[2]

Ibi byaje kugabanya umuvuduko w’amazi ya Sebeya ku buryo bugaragara anafata ubutaka kandi yongera umusaruro.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-umugezi-wa-sebeya-wuzuye-cyane-uheza-abantu-mu-nzu
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://igihe.com/ibidukikije/article/ibiza-byabaye-amateka-akanyamuneza-ku-basenyerwaga-n-umugezi-wa-sebeya