Uducurama

Kubijyanye na Wikipedia

uducurama[hindura | hindura inkomoko]

ubusnzwe agacurama ini agakoko kabarirwa mutunyamabere tuguruka ni agakoko kadakunda kugaragara kumanwa cyane

kuko bivugwako aribwo kaba gasinziriye.ubu bwoko bw'inyamanswa bwari bwarateye Impungenge ko bwari bwarazimiye

ndetse mumwaka wa 2021 umuryango mpuza mahanga wita kurusobe rw'ibinyabuzima uzwi nka IUCN wari waradushyize[1]

kurutonde rw' inyamanswa zishobora kuzimira burundu kw'Isi hose kuko hari hashize imyaka isaga 40 ntawuraca agacurama iryera

Uducurama

Agashya k'uducurama[hindura | hindura inkomoko]

nyuma y'imyaka 40 hariho impungenge yuko ubu bwoko bwizi nyamanswa z'inyamabere butazongera kuboneka mu Rwanda

nahandi kw'Isi. uzwi nka John Flanders uyobora umuryango mpuzamahanga urengera ubu bwoko bwinyamanswa ziri

munyamabere yatangaje ko kongera kuvumbura iz' Inyamanswa ari ibyagaciro kuriwe ndetse nitsinda bakorana mu Rwanda

kuva muri 2013 uyu muryango ufatanya nurwgo rw'Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB ndetse n'ishyirahamwe

nyarwanda rishinzwe kurengera ibinyabuzima mubushakashatsi bwo mwishyamba rya Nyungwe[2]

muri 2019 nyuma yiminsi 10 bari mubushakashatsi mubuvumo bwa nyugwe butandukanye nibwo aba bahanga

baje kuvumbura ubu bwoko bw'inyamabere bufite imisurire nkiy'agacurama. gusa byabasabye imyaka 3 kugirango

bagenzure neza ubu bwoko bushya bwavumbuwe babona kwemeza ko aribyo.[3]

Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

abahanga bavugako uducurama muturemangingo tutugize harimo uturemangingo tudutera imbaraga[4]

zo kwirinda virus iyo ariyo yose yica kuburyo dushobora kuyandura ariko ntidupfe kuko utwo turemangingo

tuduha ubwirinzi budasanzwe burinda izinyamanswa kwibasirwa na Virus zica[5]

umushakashatsi Prof Emma Teeling wo muri Kaminuza ya college Dublin avugako utwo turemangingo

twizi nyamanswa dufite ubudahangarwa bwo guhangana numubiri byafasha kandi mubuzima bwa muntu

mugukoresha ubudahangarwa bw'ibinyabuzima mugukora imiti imwe nimwe yo kwirinda Virus zitandukanye nka COVID19

nizindi.

Reba hano[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ubwoko-bw-uducurama-byakekwaga-ko-bwazimye-bwavumbuwe-mu-rwanda
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-03-16. Retrieved 2022-03-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-53510175
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-babangamiwe-n-uducurama-tumaze-imyaka-9-mu-buvumo-bwa-susa
  5. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-53510175