Ubworozi bw'inka

Kubijyanye na Wikipedia
Ikiraro k'inka
Inka

Ubworozi bw'inka ni imwe muri gahunda ya Leta yu Rwanda ishyize imbere kugirango hazamuke ubushyobozi bwabaturage cyane cyane abari mubucyene bukabije.

AMOKO Y'INKA ZIRI MU RWANDA[hindura | hindura inkomoko]

Inka zi firizone[hindura | hindura inkomoko]

inka

inka zi Firizone Zifite inkomoko mu gihugu cy’Ubuholandi zikunze kugira umukondo muto n’urwakanakana rugufi Zikunze kugira ibara ry’ikibamba kandi zigira umubyimba munini. Imbyeyi ipima hagati y’ibiro 550 na 700 mu gihe ibimasa birenza ibiro 1,000. Ni inka izwiho kugira umukamo mwinshi kurusha izindi z’amata, ariko nayo ikenera ibyo kurya byinshi Inka nkuru ishobora kurya ibiro 50 by’ubwatsi ku munsi.

Jerise[hindura | hindura inkomoko]

Jerise Niyo nto mu moko y’inka z’amata: imbyeyi ipima ibiro hagati ya 380 na 450. Amata yayo agira amavuta menshi, bakunze kuyita “amata y’umuhondo”. Ikindi ikunze kwihanganira indwara zigaragara mu Rwanda kurusha izindi nka z’amata.

Burawuni Swisse[hindura | hindura inkomoko]

inka

Burawuni Swisse (BWAWN SUISS) Ikomoka m'ubuSuwisi ikamwa amata menshi (ikurikira Firizone), amata yayo aba afatiriye (akomeye) arimo amavuta na proteyine bituma yavamo foromaje nziza.Ibasha kwihanganira kuba ahantu hakonje, ahashyushye ndetse no mu misozi miremire.

Sahiwali[hindura | hindura inkomoko]

Niyo igira amata menshi mu nka zirangwa n’ipfupfu rinini.[1]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. http://spiu-ifad.minagri.gov.rw/fileadmin/user_upload/knowledge/IMYOROROKERE__y_Inka.pdf