Ubworozi bw'Amafi mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Icyuzi cy'amafi

Mu Rwanda habarurwa aborozi b'amafi 31 n'amakoperative y'aborobyi 91.

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Abororera amafi mu biyaga bifashishije uburyo buzwi nka kareremba n'abayororera mu byuzi bavuga ko kugeza ubu bamaze kwihaza ku murama w'amafi ku buryo batakiwutumiza hanze y'igihugu bityo ko nta mpungenge bafite z’uko amafi borora yahura n’indwara ziturutse hanze y’u Rwanda.[1]Mu Rwanda habarurwa aborozi b'amafi 31 n'amakoperative y'aborobyi 91.Gusa ku ruhande rw'abarobyi bifuza ko hagize icyorezo cy'indwara kigaragara ko cyibasiye amafi bajya bahabwa amakuru kugira ngo bagikumire hakiri kare kitaragera mu Rwanda.[2]

amafi

Ibyo bavuga[hindura | hindura inkomoko]

Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi iburira aborozi b'amafi n'abarobyi bo mu Rwanda kwirinda gutumiza hanze y'igihugu umurama w'utwana tw'amafi, kubera indwara ya Tilapia Lake Virus Desease yayagaragayemo, abafite amaturagiro y’utwana tw’amafi barizeza ko bihagije badakeneye ayo korora aturutse hanze y’u Rwanda.Basaba ko habaho kwirinda gutumiza hanze umurama w'amafi y'ubwoko butandukanye cyane cyane aya Tilapia.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.rba.co.rw/post/MINAGRI-irasaba-aborozi-bamafi-kutayatumiuza-mu-mahanga-kubera-virusi-yagaragaye
  2. https://www.rba.co.rw/post/MINAGRI-irasaba-aborozi-bamafi-kutayatumiuza-mu-mahanga-kubera-virusi-yagaragaye
  3. https://www.rba.co.rw/post/MINAGRI-irasaba-aborozi-bamafi-kutayatumiuza-mu-mahanga-kubera-virusi-yagaragaye