Ubwishingizi bw’Amatungo mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
ingurube

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, cyagaragaje ko intandaro yo kuba aborozi benshi badashakira ubwishingizi amatungo yabo hakirimo inzitizi y’ubumenyi buke no kudaha agaciro ubwishingizi muri rusange.[1]

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Hari bamwe mu baturage bumva ko bahawe ubwishingizi bigatuma batita ku matungo yabo kuko baba bumva ko nagira ikibazo, ubwishingizi buzishyura nyamara iyo hakozwe isuzuma bagasanga icyishe itungo haba harimo uburangare ntabwo yishyurwa.[2]Iyo bigaragaye ko umworozi yagize uburangare ni ukuvuga kuvuza nabi itungo cyangwa kutarivuza, kurigaburira ibyateza impanuka nk’ibyuma n’amashashi, ubujura, intambara no kwica itungo wabigambiriye ntacyo ubwishingizi bufasha umworozi.Iby’ingenzi bishingirwaho mu kwishyura itungo ryapfuye rifite ubwishingizi harimo kuba itungo ryagize impanuka, nko gukubitwa n’inkuba, ibikomere byo mu nda no ku mubiri, serwakira, kurumwa n’inzoka, indwara zica ariko zabanje kuvurwa itungo ntirikire n’amatungo yasabiwe gukurwa mu bworozi n’umuganga w’amatungo ubifitiye ububasha.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/ubumenyi-buke-kimwe-mu-bikoma-mu-nkokora-ubwishingizi-bw-amatungo-mu-rwanda
  2. https://igihe.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/ubumenyi-buke-kimwe-mu-bikoma-mu-nkokora-ubwishingizi-bw-amatungo-mu-rwanda
  3. https://igihe.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/ubumenyi-buke-kimwe-mu-bikoma-mu-nkokora-ubwishingizi-bw-amatungo-mu-rwanda