Jump to content

Ubwenge

Kubijyanye na Wikipedia

ubwenge ni ijambo risobanura ubushobozi bwo guca imanza muburyo bufatika hashingiwe kugufata ibyemezo bishingiye kubumenyi, uburambe, no gusobanukirwa.kandi Ntabwo ubwenge bukubiyemo kumenya icyo gukora gusa, ahubwo no kumenya igihe nuburyo bwo kubikora neza.[1][2]

Dore ibintu bimwe byingenzi biranga ubwenge:[3][4]

1. guca urubanza muburyo bwumvikana:Ubwenge burimo ubushobozi bwo gusuzuma ibintu neza no gukora amahitamo ashingiye kugusobanukirwa ibintu neza muburyo bwimbitse.[5]

2. Uburambe:ububwenge Bukunze gukomoka mubuzima bwaburimunsi,aho abantu biga binyuze mugutsindwa cyangwa gutsinda, bikabafasha gukoresha ubwo bumenyi mubihe bizaza.[6]

3. Ubushishozi bwo gusobanukirwa:Ubwenge bukubiyemo ubushobozi bwo kubona ibirenze ibyo umuntu wese yabona no gusobanukirwa ukuri gushingiye kubihamya bifatika, biganisha kugusobanukirwa byimbitse ikintu cyangwa umuntu runaka.[7]

4. Ubwenge bw'amarangamutima:Umuntu w'umunyabwenge akenshi aba afite ubwenge bwamarangamutima buhambaye, bumwemerera kwishyira mu mwanya w'abandi no kumva ibitekerezo bitandukanye nibye.[8]

5. Kuringaniza ubuzima:Ubwenge bukubiyemo uburyo bwo gushaka uko waringaniza ibice bitandukanye by'ubuzima, birimo nkamarangamutima ,imitekerereze,akazi,nibindi..., intego z'igihe gito nintego zigihe kirekire.[9]

6. Gutekereza ku myitwarire:Ubwenge bujyanye kenshi no gutekereza kundangagaciro, ziyobora umuntu guhitamo ibifite akamaro kuriwe ndetse na societe muri rusange.[10]

Umwanzuro

Muri make, ubwenge ni ibice bitandukanye bikubiyemo ubumenyi, uburambe, nubushobozi bwo kubishyira mubikorwa muburyo bwimitekerereze n'imyitwarire bihabwa agaciro cyane mumico itandukanye kandi bukunze guhabwa agaciro nabantu bashaka kwitezimbere kugiti cyabo ndetse no guteza abandi imbere.