Ubuzima bwiza bwibidukikije ni Ubuzima bwiza bwa muntu.

Kubijyanye na Wikipedia
Ifoto yerekana ibidukikije bisukuye.

Kubungabunga ibidukikije ni bimumwe mubikorwa umuntu akora kugirango akomeze kubungabunga ubuzima bwe. ibidukikije iyo bisukuye bituma abantu bahumeka umwuka mwiza bityo ikigereranyo cyabapfa biturutse muguhumeka umwuka mubi kigabanyuka.[1] Mu Gushyingo 2022, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri no kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi avuga ko kwita kubidukikije bifite uruhare runini mu kubaho neza kwa muntu.[2]

REMA[hindura | hindura inkomoko]

REMA ni ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita kubidukikije mu Rwanda. [3] kuwa 13 kanama 2018, ikigo cy'igihugu kirengera ibidukikije mu Rwanda cyashyize hanze igazeti ku ibidukikije. iy'igazeti ikaba ikubiyemo imitwe itandukanye harimo kubungabunga no kurengara ibidukikije kamere, amahame remezo agenga kibungabunga ibidukikije, kubungabunga no kurengera ibidukikije biva mubikorwa bya muntu, ibikorwa bibujijwe n'ibihano nibindi. [4]

Amahame remezo agenga ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

  • Ihame ryo kuringa; rifasha mugukumira cyangwa kugabanya ingaruka mbi kubidukikije.
  • Ihame bw'uburambe kubidukikije; rifasha guha amahirwe angana ibisekuruza bitadukanye.
  • Ihame ry'uko uwagije abihanirwa; rifasha guca intege ibikorwa byo kwagiza ibidukikije no guhana uwarenze ku mategeko.
  • Ihame ryo kumenyesha no gushishikariza kubugabunga ibidukikije; rifasha kunoza imyumvire kubijyanye n'ibidukikije no kubibungabunga.
  • Ihame ry'ubufatanye; rifasha gushyira hamwe imbaraga zo kubungabunga ibidukikije.[4]

Uruhare rwa Leta[hindura | hindura inkomoko]

Leta ifite inshingano rusange zo kwita, kubungabunga no kugenzura ibidukikije, no gufatanya n'izindi Leta mu gufata ibyemezo birwanya ubuhunyanye burenze imipaka. Buri rwego mu nzego za leta, imiryango itegamiye kuri leta n'abantu ku giti cyabo bagomba kubugabunga ibidukikije.[4][5]

Uruhare rw'ibidukikije mwiterambere ry'ubukungu[hindura | hindura inkomoko]

57 ku ijana by'Abanyarwanda higajemo abagore bari mubukene bukabije mu mwaka 2009.Gushyira mu bikorwa imigambi y’igihugu n’imigambi mpuzamahanga y’iterambere rirambye n’ ibikorwa byo kugabanya ubukene bisaba ko u Rwanda rushyira ibidukikije n’amahame yumwimerere yo gucunga neza umutungo mu rwego rw’igenenamigambi ry’igihugu ryerekeranye n’iterambere mu bukungu. Ubukungu na bwo bujyana n’ibidukikije mu buryo bwinshi bugaragara. Ibikorwa ngengabukungu byose harimo Kubyaza umusaruro, kuwukoresha no gutaba imyanda bibera mu bidukikije. Ibidukikije n’umutungo kamere ni byo musingi w’ibikorwa byo mu nzego zose.[4][6]

Ihuzwa ry'ibidukikije n'uburenganzira bwa muntu[hindura | hindura inkomoko]

Umwuka mwiza uturuka mu bidukikije bisukuye, bikaba ari uburenganzira bwa muntu,guhumeka umwuka mwiza bikaba byaratangajwe n' Akanama Gashinzwe Uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye. Uyu mwanzuro utowe hashize imyaka irenga 20, kuko wazanywe ahagana 1990 ariko ibihugu bimwe nabimwe bikanga kuwutora.[7]

Ibigize ibidukikije kamere[hindura | hindura inkomoko]

Ifoto yerekana imisozi n'amashyamba ( nkibidukikije kamere).


Ibidukikije kamere bivugwako ari ibidukikije karemano, harimo; imisozi, ibishanga, amazi, ubutaka namashyamba kimeza.[8]

Amafatizoshingiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/guhumeka-umwuka-mwiza-byashyizwe-mu-burenganzira-bwa-muntu
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/kubungabunga-ibidukikije-bifitanye-isano-no-kurengera-uburenganzira-bwa-muntu-mukasine
  3. https://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/rema-yahawe-miliyoni-100-frw-azifashishwa-mu-kuzitira-pariki-ya-nyandungu
  4. 4.0 4.1 4.2 4.3 https://rema.gov.rw/fileadmin/templates/Documents/Law_on_environment.pdf
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.rema.gov.rw/soe/kinya.pdf
  7. https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/guhumeka-umwuka-mwiza-byashyizwe-mu-burenganzira-bwa-muntu
  8. https://www.google.com/search?q=amashyamba+kimeza&rlz=1C1CHBD_enRW1042RW1042&oq=amashyamba+kimeza&aqs=chrome..69i57.11353j0j7&sourceid=chrome&ie=UTF-8