Ubuzima bwiza bw’ibidukikije
ibidukikije
[hindura | hindura inkomoko]Ubuzima bw’ibidukikije bugamije guteza imbere no kugira ibidukikije bisukuye, byizewe kandi biboneye, mu miturire , hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza bw’abaturage, n’ubukungu mu nzego zose z’abaturage. Bugizwe n’umubare runaka w’ibikorwa byuzuzanya, harimo kubaka no kwita ku bikorwaremezo bijyanye n’ubizima, itangwa rya za serivisi, uburezi bushingiye kuri Leta, ibikorwa rusange n’iby’umuntu ku giti cye, amabwiriza n’amategeko. [1]
Ubuzima
[hindura | hindura inkomoko]Intego y’Icyitegererezo 2020 ni ukugira ubuzima bwiza mu mujyi no mu cyaro – nta bintu byanduza, no gukorera isuku ibishanga byose hagamijwe kugabanya cyane cyane ibintu bibamo bitera malariya. Kuri buri mujyi cyangwa buri hantu h’iterambere kugira agashami gashinzwe gutunganya no gushyingura imyanda ikomeye, no mu ngo, guteza imbere ubukangurambaga no gushyira mu bikorwa, ingamba z’ibanze z’izuku n’iz’imitunganyirize y’ahantu n’iy’ibintu. - Ubushakashatsi mu 2006 bwerekanye ko 19 ku ijana by’ingo zo mu mujyi zakoreshaga amazi y’amariba naho ko 12 ku ijana zavomaga amazi mu mavomero ya Leta adatwikiriye.