Ubuzima bw'Ingurube

Kubijyanye na Wikipedia
Ubworozi bw'Ingurube

Ubworozi bw'ingurube bujyana no kubungabunga ubuzima bwazo.

Ubworozi bw'Ingurube[1][hindura | hindura inkomoko]

Imirire y'ingurube[2][hindura | hindura inkomoko]

Kubungabunga Ubuzima bw’ingurube[hindura | hindura inkomoko]

Kurinda ayo matungo indwara.[hindura | hindura inkomoko]

– Ingurube zigomba kororerwa ahantu hasukuye;

– Umworozi agomba kurwanya inzoka n’udukoko two ku mubiri;

– Ingurube zigomba gusasirwa hakoreshejwe ishinge cyangwa ibarizo. Aho iryama hagomba kuba hacuramye kugira ngo amaganga amanuke yoye kureka aho iryama.

Indwara zikunze kugaragara mu ngurube[hindura | hindura inkomoko]

1. Udukoko ku ruhu[hindura | hindura inkomoko]

Ingurube

dutera ingurube kwishima cyane ku buryo yikuba cyangwa yishima cyane kugeza aho ikomerekeye. Iyo ndwara irandura cyane, igomba kuvurwa ikigaragara. Iyo ndwara iterwa n’udukoko twitwa «Psoroptes» cyangwa «Sarcoptes». Mu kuvura iyo ndwara, hakoreshwa cyane umuti witwa «Amitix» cyangwa «Ivermectine».

2. Inzoka z’imbere mu mubiri:[hindura | hindura inkomoko]

inzoka mbi ni asikarisi na teniya.

Uburyo bwo kuzirwanya

Asikarisi

  • Ahari isima, hagomba kozwa buri munsi;
  • Guha inyagazi imiti y’inzoka hasigaye iminsi 15 ngo ibwagure, kugira ngo itanduza ibibwana;
  • Koza ingurube mbere y’uko ibwagura;
  • Guha ibibwana imiti y’inzoka ibyumweru bibiri, hanyuma ukongera buri mezi abiri n’igice;
  • Kongera guha inyagazi imiti icukije.

Imiti ikunze gukoreshwa ni «Albendasol», «Ivermectine», ni yo miti ivura inzoka nyinshi icya rimwe, ariko hari n’indi nka «Piperazine» (ivura asikarisi gusa), «Mebendazol» (ivura asikarisi, n’inzoka zitwa strongle).

Kuri teniya

Imiti ikoreshwa ni «Ivermectine», «Albendasol» na «Yomezan».

3. Rouget (soma ruje) :[hindura | hindura inkomoko]

Iyo ndwara iterwa na mikorobi, ishobora

kwanduza umuntu n’ayandi matungo rimwe na rimwe.

Ibimenyetso byayo ni ibi bikurikira: ingurube igira umuriro mwinshi, kugeza kuri dogere 42; iraryama ntiyongere kurya.

Mu bice by’umubiri byoroha nk’amatwi, ku matako no ku nda, hazaho ibiziga by’amaraso, n’amabara atukura, ayo mabara asibangana gato iyo bayakanze n’urutoki. Ingurube iyo itavuwe ipfa nyuma y’iminsi 2-4. Iyo babaze ingurube yishwe n’iyo ndwara imbere mu nda hose haba hari utudomo dutukura .

Mu mpeshyi, iyo ndwara igaragaza ibimenyetso by’umweru aho gutukura. Iyo ngurube ipfa nyuma y’amasaha 12-24. Ingurube n’iyo yaba ikize ishobora kurwara indwara y’umutima cyangwa igakomeza kubyimba amaguru.

Icyitonderwa:[hindura | hindura inkomoko]

iyo ndwara ntikunda gufata ibibwana, ifata ingurube zifite hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri.

Uko umworozi abyifatamo: iyo indwara igaragaye, umworozi akoresha «Penicilline», akenshi iba ihagije. Imiti igizwe na Kalisiyumu na yo ni ngombwa kuko ifasha mu kongera gukomeza amagufa yahungabanyijwe n’indwara. Habaho kandi n’urukingo kuva ku mezi 2. Inyagazi buri gihe uko icukije igomba gukingirwa, imfizi ikingirwa buri mezi 6. Umworozi yirinda gukingira inyagazi zihaka.

4. Guhitwa kw’ibibwana by’ingurube[hindura | hindura inkomoko]

Uko guhitwa guterwa n’impamvu zikurikira :

– Kurya nabi,Kororera habi, Mikorobi

Uburyo bwo kurwanya impiswi :

Umworozi agomba koza inyagazi no gutera imiti mu nzu mbere y’uko ibwagura kugira ngo ibibwana bidahura na mikorobi nyinshi.

Guha inyagazi umuti w’inzoka kugira ngo itazanduza ibibwana byayo.

Gutuganya akazu k’ibibwana gashyushye, aho byaba mu gihe cy’iminsi 15.

Gutera ibibwana urushinge rwa «infero» ku munsi wa 15, «ferkobsang » ku munsi wa 15 kugira ngo babifashe gurwanya ibihe bibi igihe cy’icyumweru cya kabiri n’igihe cy’icuka. Kugaburira neza inyagazi kugira ngo ibibwana bibone amagurubegurube ahagije.

Kudahubukira gucutsa ibibwana :

– Gukura ingurube mu nzu ibibwana bikayisigaramo

– Kudashyira ibibwana by’ingurube byinshi mu nzu imwe.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. Ubworozi bw'Ingurube
  2. Imirire y'ingurube