Ubuvumo bwa Samatare

Kubijyanye na Wikipedia
Ubuvumo

Ubuvumo bwa Samatare buherereye mu karere ka Rwamagana Umurenge wa Gahengeri, Akagari ka Kagezi, Ni ubuvumo burebure kuburyo n’ahabatuye batazi uko bureshya cyangea uko bwabayeho. Buri mu musozi w’amabuye menshi, buteye ubwoba n’amatsiko cyane.[1]

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Ubuvumo bwa Samatare ni ubuvumo nyabagendwa ku ntangiriro zabwo kugera kuri za metero nke ugenda, harimo ibyumba (inzira zibushamikiyeho) kandi ni ubuvumo benshi baza gusengeramo nubwo bitemewe kubera impamvu z’umutekano w’abajyamo.

Muri ubu buvumo harimo udupapuro twanditseho ibyifuzo abasengaga banditse batura Imana, abaza kuhasengera abenshi ni abaturuka kure baza bagafata amajoro atari make.

Iyo ubonye ubu buvumo usanga buteye amatsiko cyane ku buryo buramutse bukozweho ubushakashatsi bugatunganywa bukitabwaho bwahinduka ahantu nyaburanga hakurura amatsiko y’abantu ari nako hinjiza imari n’iterambere hafi yabwo.[2]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://muhaziyacu.rw/umutekano/rwamagana-habonetse-umurambo-wumukobwa-wari-wagiye-gusengera-mu-buvumo/
  2. https://ar.umuseke.rw/menya-ubuvumo-butangaje-bwa-samatare-i-rwamagana.hmtl