Ubuvumo bwa Nyankokoma

Kubijyanye na Wikipedia

Ubu buvumo bwa Nyankokoma bwitirirwa Ruganzu buri mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru mu murenge wa Ruvune mu mudugudu wa Nyankokoma. Buri ku musozi muremure uhanamye, ahantu hateye ubwoba bukabije kuko uramutse uguye ibyawe byaba bisa nk'aho birangiye, kubona icyaguhagarika biragoye bitewe n'uburyo hacuramye.[1]

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Muri ubu buvumo harimo icyumba kinini cyane bita Kambere ahagana hejuru imbere hari uwundi mwenge urimo ikindi cyumba ho, bisa n’ibigoye kuhinjira kuko byagusaba kurira kandi kanyerera.

Munsi yawo, hari uwundi mwenge muto kwinjiramo bisaba gukambakamba. Iki cyumba bakita Kagondo. Hari umwijima uteye ubwoba ntushobora kubona ikintu na kimwe n’amaso utifashishije urumuri.

Ni icyumba ubona gisa n'aho ari kigari. Ku nkuta zo muri ubu buvumo hari aho ubona udupapuro twashyizwe hagati y’amabuye turimo ibyifuzo by'abagenda baza kuhasengera. Izi nkuta kandi ziranyerera, ziriho amazi ameze nk’amavuta.[2]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/94129/twasuye-ubuvumo-dutungurwa-no-gusangamo-abantu-benshi-barimo-kuramya-no-guhimbaza-imana-vi-94129.html
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/94129/twasuye-ubuvumo-dutungurwa-no-gusangamo-abantu-benshi-barimo-kuramya-no-guhimbaza-imana-vi-94129.html