Ubuvumo bwa Musanze

Kubijyanye na Wikipedia

Mu Rwanda muri rusange hari ubuvumo burenga 50, i Musanze honyine hari 12 bufitanye isano n’uruhererekane rw’ibisozi binini cyane byitwa Ibirunga. Aha hamaze kuba agace k’ubukerarugendo bunogeye ijisho ku banyamahanga ndetse n’abanyarwanda bagenda batahura ibyiza bitatse igihugu cyabo.[1]

Ubuvumo bwa Musanze

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Ubu buvumo bufite uburebure hafi kilometero ebyiri,ubujyakuzimu bwa metero10 na 40, n’ubugari bwa metero 3 kugeza kuri metero 10.[2]

Ubumenyi bw’isi ariko bugaragaza ko ubu buvumo bukomoka ku iruka ry’ibirunga biri hejuru yabwo ryabayeho mu myaka ibihumbi byinshi ishize, aho ibikoma (magma) biva mu birunga aribyo byagiye byuma bigasigaramo ibyanya munsi ari nabyo byavuyemo ubu buvumo.

Mu mateka ya vuba aha hantu habaye ubwihisho bw’abateraga u Rwanda bavuye muri Congo Kinshasa bita abacengezi, gusa intambara yo kubarwanya irangira bayitsinzwe ndetse benshi babugwamo.[3]

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Ubu buvumo buratangaje cyane kuko hari n’ibice byabwo bikomeza bikagera no muri Congo Kinshasa, igihande cy’i Musanze na Kinigi kiratunganyije cyane, harimo urumuri ruhagije n’umutekano usesuye, ni ahantu heza ho gusura kuri buri munyarwanda wifuza kubona ibyiza by’igihugu cye kuri kiriya giciro.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://ar.umuseke.rw/interamatsiko-wari-wasura-ubuvumo-bwo-munsi-yibirunga.hmtl
  2. https://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/ahantu-nyaburanga/article/minadef-na-rdb-batashye-ubuvumo
  3. https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/Ingabo-z-u-Rwanda-zashyikirije-RDB-ubuvumo-bwa-Musanze-ku-mugaragaro