Ubuvumo bwa Hang Son Doong

Kubijyanye na Wikipedia
Ubuvumo bwa Hang Son Doong

Hang Son Doong ni ubuvumo bw'amayobera buherereye muri pariki ya Phong Nha Ke, ku mupaka wa Vietnam na Laos. Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abashakashatsi ku by’ubuvumo b’Abongereza muri 2009-2010, Hang Son Doong yafunguwe nk’icyanya nyaburanga kuva muri 2013.[1]

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Ubu buvumo bufite metero zirenga 200 z’ubugari, metero 150 z’ubujyejuru na metero 6,500 z’uburebure; nubwo abashakashatsi bavuze ko mu gihe kingana n’umwaka bamaze muri ubwo buvumo batabashije kubuzenguruka bwose. Abashakashatsi bemeje ko ubuvumo bwa Hang Son Doong buruta ubwari buzwi ko ari bwo bunini bwa Deer buri muri

Ubuvumo butangaje bwa Hang Son Doong

Malaysia bufite metero 90 z’ubugari, metero 100 z’ubujyejuru na kilometero 2 z’uburebure.[1]

Ubu buvumo bumaze imyaka isaga miliyoni 5. Bitewe na calcium carbonate iba muri ubu buvumo hashobora kuboneka ibicu bitanga imvura ndetse ikaba ijya inahagwa, cyangwa se ikabura ubutaka bwaho bukuma. Muri 2013 ni bwo abakerarugendo ba mbere basuye ubu buvumo aho kuhasura byari ukwishyura $3000.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://inyarwanda.com/inkuru/93699/byinshi-kuri-hang-son-doong-ubuvumo-bunini-ku-isi-bufitemo-ikiyaga-nishyamba-93699.html