Ubutayu bwa UAE

Kubijyanye na Wikipedia
Ubutayu bwa UAE

Mu butayu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zibarizwamo Dubai, hifashishwa ikoranabuhanga rigusha imvura igihe ubushyuhe bwazamutse.

Ikoranabuhanga[hindura | hindura inkomoko]

Ni ikoranabuhanga rya drones ryakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bath yo mu Bwongereza, aho zigenda zikusanya ibicu biba ari bike zikabihuriza hamwe zifashishije ingufu z’amashanyarazi. Iyo bimaze kwibumbira hamwe bibyara imvura.

Ubwo butayu iyo bubayemo ubushyuhe bwinshi bituma ibice bibwegereye bibamo ubukonje bizamukamo ibicu bike (évaporation), maze za drones zikagenda zibihuriza hamwe kugeza bibaye byinshi bigatanga imvura iba ivanze n’umuyaga uri ku muvuduko wa kilometero 40 ku isaha.

Mu kwa karindwi 2021 iryo koranabuhanga ryaritabajwe ubwo ubushyuhe bwari bwageze kuri dogere 50.

indi shusho y'ubutayu

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Ubundi buryo buzwi bwifashishwa mu bihugu bibamo ubushyuhe bwinshi hagushwa imvura, ni ukohereza indege mu kirere zigendera mu ntera ya hafi, zikagenda zinaga umunyu cyangwa ibinyabutabire bya iodure d’argent ahari ibicu.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/article/mu-butayu-bwa-uae-ibarizwamo-dubai-hifashishwa-ikoranabuhanga-rigusha-imvura