Jump to content

Ubutaka bwa Leta y'u Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
ubutaka
ubutaka
Ubutaka

Mu gusuzuma ubusabe bwo gutiza cyangwa gukodesha ubutaka bwa Leta bitanyuze mu ipiganwa, harebwa,

1° niba umushinga wubahirije igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka;

2° niba ubwo butaka nta bindi bikorwa byateganyijwe kubukorerwaho;

3° hanarebwa niba imiterere y’ubutaka iberanye n’umushinga watanzwe hibandwa ku ihame ryo gukoresha ubutaka buto bushoboka ku mushinga.[1]

Iyo ubusabe bwo gutiza cyangwa gukodesha ubutaka bwa Leta bitanyuze mu ipiganwa bufite ishingiro, Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano yandikira urwego rufite guteza imbere ishoramari mu nshingano

1° arumenyesha by’agateganyo ubuso bw’ubutaka bwa Leta bushobora gutizwa cyangwa gukodeshwa bitanyuze mu ipiganwa, aho buherereye n’imbago zabwo;

2° anarusaba gusuzuma inyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije y’uwo mushinga hakurikijwe amategeko abigenga, mbere y’uko ubwo butaka bwa Leta butizwa cyangwa bukodeshwa.

  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itegeko-rishya-ry-ubutaka-rigiye-gutangira-gushyirwa-mu-bikorwa