Ubushobozi buke mu bikomeje gutiza umurindi ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Abakora muri serivisi zo guhanga no gucuruza ibikoresho n’ibicanwa bitangiza ibidukikije, bagaragaje ko kuba ibiciro byabyo bikiri hejuru biri mu bitiza umurindi gukoresha amakara n’inkwi mu guteka.

Ibi byagaragajwe n’abakozi b’ibigo binyuranye bikora ibicanwa bitangiza ibidukikije ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’ikigo cya Energy Developpers mu Rwanda gihuza abikorera bari mu rwego rw’ingufu.

Muri aya mahugurwa bahuguwe ku birebana n’uburyo nyabwo bwo kwiga isoko, gukora ibicuruzwa bifite ubuziranenge, guhanga udushya tugamije guca burundu iyangirika ry’ikirere n’uburyo bwa nyabwo bwo gukorera amafaranga.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’ibigo birenga 40 bikora ibintu binyuranye birimo ibicuruza gaz, amashyiga ya kijyambere, imbabura zigezweho n’ibindi bigamije kwirinda iyangirika ry’ibidukikije bikoreshwa mu guteka.

Ubusanzwe iyo umuturage ateka, abenshi bakoresha inkwi n’amakara, gusa muri iki gihe abamaze gutera imbere bakoresha gaz, kimwe n’uko hari umubare muto w’abamaze kuyoboka briquette, biogas, amashyiga y’amashanyarazi n’ibindi binyuranye.

Kugeza ubu abakoresha inkwi n’amakara mu guteka mu Rwanda bagera kuri 79,9% bivuze ko bakiri hejuru cyane.

Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko nibura hakenewe asaga miliyari 1,37 y’amadorali kugira ngo guverinoma igere ku ntego yo kugabanya ikoreshwa ry’amakara kuva ku kigero cya 85% bariho mu 2019 kugera kuri 42% mu 2030.

Abakozi b’ibigo bitandukanye baganiriye na IGIHE , bagaragaje ko kuba ibyo bakora bikiri ku giciro gisa naho kiri hejuru ari imbogamizi ku banyarwanda bityo hakwiye kugira igikorwa ku iyangirika ry’ibidukikije riturutse ku bicanwa.

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’Iterambere mu Kigo cya SOLEKTRA gikwirakwiza ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, Sekanyambo Jean Claude Daddy, yabwiye IGIHE ko ibi bicuruzwa atari buri muturage upfa ku byigondera.

Ati “Usanga udakoresha amakara akoresha inkwi ariko cyane cyane mu bice byo mu cyaro. Ku rundi ruhande ariko tuba twangiza ibidukikije kandi muri wa murongo wa guverinoma tugomba kujyana nayo dushaka igisubizo kibereye umuturage, harebwa igicuruzwa gihendukiye buri wese kandi cyujuje ubuziranenge.”

Yagaragaje ko nubwo ishyiga riba rifite uburambe bw’imyaka igera kuri itanu ariko rigurwa hagati y’ibihumbi 300 Frw na 200 Frw, bigasaba gukoresha amashanyarazi aho umuryango ushobora nibura gukoresha umuriro nk’uw’ibihumbi 10 Frw buri kwezi.

Yavuze ko impamvu abaturarwanda bagikoresha cyane inkwi n’amakara binashingira ku myumvire n’umuco w’abanyarwanda.

Umukozi w’Urugaga rw’Abikorera bari mu rwego rw’ingufu n’Amashanyarazi, EPD, Muhizi Serge Wilson, yabwiye IGIHE ko nubwo ibiciro biri hejuru bigikoma mu nkokora ikoreshwa ry’ibikoresho bitangiza ibidukikije mu guteka ariko hari gahunda yo kunganirwa.

Ati “Buriya iyo igicuruzwa kikigera ku isoko kiba gihenze. Ariko ubu tuvugana hari gahunda ya nkunganire Leta yashyizeho. Iyo gahunda izunganira wa muturage ufite ubushobozi buke ku buryo abasha kugura rya ziko cyangwa bya bicanwa mu buryo butamugoye.”

Muhizi yavuze ko abakora mu rwego rwo gutunganya ibicanwa n’ibikoresho nkenerwa bitangiza ibidukikije bahuguwe mu birebana no kunoza serivisi batanga, gukora ibyujuje ubuziranenge, gutegura neza imishinga bakaba babasha kubona nkunganire itangwa na Leta.

Leta yashyizemo nkunganire ya miliyari 20 Frw

Mu rwego rwo guharanira ko abakoresha inkwi n’amakara bagabanyuka mu Rwanda, Leta yemeye gushyira nkunganire mu bikorwa bitandukanye by’abakora ibicanwa n’ibikoresho byifashishwa mu gutunganya amafunguro bitangiza ikirere.

Binyuze muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, Guverinoma ku bufatanye na Banki y’Isi yashoyemo asaga miliyari 20 Frw azifashishwa nka nkunganire ku bakenera kugura ibikoresho byifashishwa mu guteka byaguraga amafaranga menshi.

Iyi nkunganire iri mu murongo wo kugabanya umugogoro w’ibiciro biri hejuru ku bifuzaga gukoresha amashyiga ya kijyambere, imirasire y’izuba igezweho n’ibindi binyuranye byari bifite igiciro kiri hejuru.

Biteganyijwe ko kubera nkunganire, abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bazajya bishyurirwa na Leta nibura 90% by’igiciro gisanzwe cy’ishyiga cyangwa umurasire ushobora gukoreshwa, icya kabiri bishyurirwe 70% n’icya gatatu bishyurirwe 45%.

Izi nkunganire zitangwa ku bigo bikora ibi bikoresho kugira ngo bigabanye ibiciro ku masoko aho bisaba ko ikigo cyandika gisaba BRD gushyirwa muri gahunda ya nkunganire kugira ngo kigeze ku banyarwanda ibyo gikora ku giciro cyo hasi.

Biteganyijwe ko nkunganire izasiga imiryango ibumbi 500 igezweho n’ibicanwa bitangiza ibidukikije ni ukuvuga ko nibura miliyoni zirenga ebyiri z’abaturage zizagerwaho n’iyi gahunda.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/ubushobozi-buke-mu-bikomeje-gutiza-umurindi-ikoreshwa-ry-inkwi-n-amakara-mu