Ubushakashatsi n kimwe mu byakemura ibibazo biri ku isi

Kubijyanye na Wikipedia

Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB) ku bufatanye na JRIIE (Journal of Research Innovation and Implications in Education) bazamurika ubushakashatsi mu burezi bwatuma bimwe mu bibazo byugarije abatuye Isi bikemuka.

Ni ibibazo byagaragajwe mu ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) birimo ubukene, ihindagurika ry’ikirere n’ibindi.

Igitabo cybushakashatsi bwambere bwakozwe ku isi

Umuyobozi w’iyi Kaminuza Dr Kabera Callixte, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2018, yavuze ko abarimu ba za kaminuza n’impuguke bagomba gukora ubushakashatsi kugira ngo babone aho ibibazo biherereye, babibwire abafata ibyemezo, bitume abatuye Isi bikura mu byago barimo.

Yagize ati “Isi yugarijwe n’ibibazo byinshi abantu basanzwe badashobora kwikemurira; abarimu n’abandi bahanga dufite inshingano zikomeye zo gukora ubushakashatsi tukereka abayobozi aho bagomba gushyira imbaraga kugira ngo abaturage bacu bagire ubuzima bwiza.”

Yakomeje avuga ko hari ibibazo bimwe byugarije Isi byakagombye gukemuka iyaba hakorwaga ubushakashatsi uko bikwiye.

Abarimu 39 ni bo muri UTB bazamurika ubushakashatsi ku ngingo 12 zitandukanye birimo iterambere birimo guhanga udushya, iterambere ry’uburezi n’ibindi…

Umwanditsi mukuru wa JRIIE Prof  Ndiku, yavuze ko bagaragaje ingingo 77 zizaganirwaho, akemeza ko n’ubwo hari ubwo hakorwa ubushakashatsi bamwe mu bashiznwe gufata ibyemezi ntibabwubahirize ngo bitazabaca intege.

Yagize ati “Abashakashatsi ntitugomba kuryama, tugomba guhora dukora ubushakashatsi tugaha umucyo abayobozi n’abatuye Isi, tukerekana aho ibibazo biri n’uburyo byakosorwa. N’ubwo hari ubwo hakorwa ubushakashatsi ugasanga ibyagaragajwe ko bigomba gushyirwa mu bikorwa byirengagizwa twe ntibyaduca intege, akazi kacu nk’impuguke ni ugukora ubushakashatsi abayobozi na bo bakabushyira mu bikorwa.”

Muri iki kiganiro, aba bayobozi bavuze ko nta terambere iryo ari ryo ryose ryagerwaho mu gihe hadakorwa ubushakashatsi.

Insanganyamatsiko y’ubu bushakashatsi igira iti “Ubushakashatsi na Inovasiyo Inkingi z’ubuzima bwiza n’iterambere rirambye”.

Ku wa 24 kugeza ku wa 25 Ukwakira2018, abashakashatsi 100 baturutse muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika y’Epfo baragaragaza icyakorwa mu ngeri zinyuranye, kugira ngo ubuzima bw’abatuye Isi burusheho kuba bwiza, ndetse n’abavuka bazasange bimwe mu bibazo byugarije Isi byarashakiwe ibisubizo.

Indangamurongo[hindura | hindura inkomoko]

https://panorama.rw/ubushakashatsi-ni-kimwe-mu-byakemura-ibibazo-byugarije-isi/amp/