Uburyo Urukwavu Rubangurirwa

Kubijyanye na Wikipedia
Urukwavu
Urukwavu rurikurisha ubwatsi mu kiraro.

Ubworozi bw'urunkwavu mu gihe inkwavu nyarwanda zigaburirwa ibyatsi gusa zidashobora kubyara inshuro zirenze 4 ku mwaka, inkwavu zigaburirwa ibiryo mvaruganda zishobora kugeza kubyaro 5 mu mwaka kuko igihe cyo kongera kuzibanguriza kigabanuko (abana bacuka vuba, kuko bagaburirwa iyo ndyo ikungahaye ku ntungamubiri).


Uburyo urukwavu rubangurirwa

  • Igihe cyo kubangurira urukwavu,umworozi niwe ukigena kuko urukwavu ntirutinda nk’ayandi matingo.
  • Iyo inda yamaganga itukuye, kaba akarusho igihe cyo kubangurirwa nyacyo.
  • Urukwavu rubangurirwa kare mu gitondo kare cyangwa ku gicamunsi bugiye kwira kandi bigakorerwa mu cyumba cy’imfizi.
  • Injiza inyagazi (isumba)mu kiraro cy’imfizi ubanje inda y’amaganga.
  • Iyo rurangije kubangurirwa (iminota itanu irahagije)rusubuzwa mu kazu karwo.

Umubare w’inyagazi ku mfizi:[hindura | hindura inkomoko]

  • Imfizi imwe irahagije ku nyagazi ziri hagati 10 na 15 ariko ibyiza ni uguteganya imfizi 2 kugirango zijye zisimburana
  • Imfizi imwe yimya inshuro zitarenze ebyiri ku munsi kandi iminsi itarenze 4 mu cyumweru,
  • Mu kwezi kwa mbere rukoreshwa buhoro buhoro kuku rutarakomera.

Gusuzuma niba urukwavu rw’inyagazi rwafashe[hindura | hindura inkomoko]

  • Ntabundi buryo bushoboka uretse gukanda kunda hagati y’iminsi 10 na 14 urukwavu rumaze kubangurirwa(kurukanda bigomba gukorwa buhoro cyane kugirango rutaramburura,
  • Andika itariki wabanguriyeho urukwavu,
  • urukwavu
    Iyo umworozi asanze rudahaka yongera kurubangurira bundi bushya.

Mu gihe urukwavu  rwafashwe(ruhaka):[hindura | hindura inkomoko]

  • Itwararike ko urukwavu rutabura amazi
  • Gaburira neza urukwavu ruhaka

Kubyara:[hindura | hindura inkomoko]

Urukwavu rubyara hashize iminsi mirongo itatu (30).

Gutegura ikiraro:[hindura | hindura inkomoko]

  • Mbere y’uko urukwavu rubyara tegura ikiraro ruzabyariramo byibura mbere y’iminsi hagati y’ibiri(2)n’itanu(5).
  • Sukura neza ikiraro, usasemo utwatsi tworoshye kandi twumutse tudahanda.
  • Tera umuti wica udukoko mu kiraro,Tegura neza icyari inkwavu zizakuriramo kuko zivuka ntabwoya zifite ningobwa rero kuzirinda icyazibangamira cyose

Igihe cyo kubyara:[hindura | hindura inkomoko]

  • Hasigaye iminsi mike ngo rubyare, urukwavu rw’imfura amoya yo kunda rukayasasa kuri cya cyarire,
  • Urukwavu ntirukenera gufashwa mu gihe cyo kubyara ahubwo rukenera umutuzo n’isuku.
  • Gusuzuma icyari bikorwa akanya gato nyuma yo kubyara; umworozi yigizayo urukwavu kugirango avanemo ibyana bya mfuye cyangwa imiziha  urukwavu rutabashije kurya.

Kurekesha urukwavu abana b’urundi rwa byaye benshi cyangwa rutakiriho: Mu gihe hari inkwavu zagize ikibazo nyina igapfa ushobora kuzireresha kurundi:

  • Umubare w’abana ruhabwa ntugomba kurenga 3;
  • Abo bana bagomba kuba batarengeje iminsi 5 bavutse;
  • Abo bana nabo bazabana ntibagomba kurutanwa iminsi.

Gucutsa[hindura | hindura inkomoko]

  • Hagati y’ukweze n’igice (1.5)n’ameze 2 b’inkwavubavutse bose bavanwa kuri nyina umunsi umwe bagashyirwa mu biraro bisukuye ku mubare ungana na 7-8 muri buri ikiraro.
  • Mbere yo gucutsa inkwavu ningobwa kuziha umuti w’umuzimire (impiswi y’ibitukura bita kogisidiyose),uwo muti ugakomeza gutagwa mu minsi 5 yuzuye.
  • Kirazira gushyira inkwavu zacutse aho zitisanzuye kuko bigabanya kororoka.
  • Nyuma yo gucuka kugeza igihe cyo kugurishwa ;ni ukuvuga amezi 5-6,inkwavu zitungwa n’ibyatsi cyangwa ibinyampeke.
  • Nyuma yo gucutsa, urukwavu ruhita rubangurirwa.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)