Jump to content

Uburwayi bw'igifu

Kubijyanye na Wikipedia
Indwara y'igifu
Gastric Balloon Icon Indwara y'igifu

SOBANUKIRWA NEZA IGIFU NDETSE N'UBURWAYI BWACYO N'ICYO WAKORA

Indwara y'igifu n'imwe mu ndwara zibabaza ku muntu ukirwaye, hari imiti imwe n'imwe ikoreshwa n'ukirwaye.

muganga birahira williams ukorera kuri polyclinique de l'etoile hafi ya kiliziya y'umuryango mutagatifu(saint famille) mu mujyi wa kigali aravuga ku buryo umuntu yakoresha ngo amererwe neza mu gihe akirwaye ndetse muramenya byinshi kuriyi ndwara.

IGIFU N'IKI?

Igifu n'agafuka kabikwamo ibyo umuntu yariye mu gihe bikigogorwa, kaba hagati y'umuhogo n'amara. ni muri ko ibyo kurya bigogorerwa, mbere yo kujya kunogerezwa mu mara; ako gafuka gahagaze kaba mu gice cy'igihimba mu ruhande rw'ibumoso aharinganiye n'imbavu zo hasi,hafi yo muri mugabuzi, munsi y'umwijima na diaphragme( agahu kagabanya inyama zo mu gatuza nizo munda yo hasi), cyicaye hejuru y'urura runini ku gice cyarwo giheruka n'icyo hagati.

igisa n'umubande wacyo ureba i bumoso utwikiriye na diaphragme i bumoso. umwobo wacyo wo hasi ufite utunyama twifunga tukifungura iyo ibyo kurya birangije kuki gogorerwamo, bigahita bikomeza mu mara mato. ahagana i bumoso hejuru, hari ya diaphragme igitandukanya n'umutima ari nayo mpanvu iyo kifoye cyane kubw'ikirimo byinshi bishobora kubangamira imikorere iboneye y'umutima. ahagana hasi werekeye imbere hazamuka hasa nahegereye umwijima n'uruhu rw'inda ku mugongo wacyo ahagana hasi kikegera urwagashya.

inyama yacyo( uruhu rwacyo) igizwe n'utunyama 3 tugerekeranye. ak'imbere niko kavubura ururenda ruhora rutwikiriye igifu nka varini, rukirinda kwangirizwa na za acides z'imisemburo iba mu gifu.

iyo igifu cy'uzuye ibyo kurya bihuriramo n'imisemburo. muri yo twavugamo nka acide chlorydrique, pepsine, presure. iyo misemburo n'ingirakamaro cyane. presure itunganya amata naho lipase ishinzwe gutunganya ibinure. uko ibiribwa bigenda bisebwa ni nako bigenda bisukwa mu rura ruto, binyuze mu mwenge wo hasi w'igifu. iyo ibyo byo kurya twariye bifite igihu gikomeye urwo ruhu rwabyo rucagagurwa n'imisemburo yo mu gifu, n'ibikomeye bidashobora kunyura muri pylore( n'ukuvuga ka kenge ko hasi y'igifu), bikaba ngombwa ko bikurwa mu gifu umuntu agombye kubiruka, kuko bidashobora kugumamo igihe cyose, kikabyikiza kibinyujije hejuru.

INDWARA Z'IGIFU

igifu kirangwa no kubyimba icyuka mu gifu, gutura imibi myinshi, ugasuragura mu nda byigorora kuko igifu kizigama umwuka mwinshi.

IBIMERA WAKORESHA:

*imbuto za fenuye

*biziliki

*ikinetenete

*pilipili-manga

*umwenya

igifu k'ikinyantege nke kidashobora kunoza vuba, n'iyo kigerageje nyiracyo aba aribwa cyane( dyspepsie). ukirwaye yumva asa n'uwikoreye umutwaro cyangwa akaribwa mu gifu, kugira umwuka mwinshi mu nda, umuriro waka mu gifu, ikirungurira biherekejwe no gutura imibi myinshi, amangati no gusuragura kenshi, ibyo bikunda kuba iyo urangije kurya.

nanone kandi igifu gikunda kurya umuntu utameze neza mu ntekerezo, mbene icyo gifu giterwa n'intekerezo zitameze neza, zibuza igifu gukora neza. umuganga mukuru witwa pavlov yavuze ko gusuzuma igifu neza ari ukugihera mu bwonko, kuko ibifu byinshi birwaye akenshi byazanywe n'intekerezo zitaguwe neza.

ibimera wakoresha; igiti k'ironji,baziliki, ikinetenete,umwenya, ikigwarara.[1]