Uburozi bwa Aflatoxins

Kubijyanye na Wikipedia
Aflatoxin
Aflatossina

Aflatoxins ni itsinda ry’uburozi (toxins) bukomeye bukorwa na mikorobe zo mu bwoko bw’imiyege (fungi), bukaba buboneka mu bihingwa bitandukanye cyane cyane; ubunyobwa, ibigori n’ipamba.

Ushobora kuba warabonye ibigori, ubunyobwa cg se izindi mbuto zibitswe igihe kirekire zigatangira kuzana ibintu bimeze nk’ubwoya; icyo benshi bita uruhumbu.

Uru ruhumbu nirwo aflatoxins, rukunze kuboneka cyane cyane ahantu humutse kandi hashyushye. Imiyege ikora ubu burozi yibasira ibihingwa mu gihe cy’ihinga, isarura, ndetse no mu gihe bihunitse (storage).

Uko igera mu bantu[hindura | hindura inkomoko]

Ubu burozi bwinjira mu mubiri w’umuntu igihe uriye bimwe mu bihingwa twavuze byamaze kwibasirwa nabwo. Byaragaragaye ko n’amatungo agaburirwa ibi bihingwa bihumanye, kimwe n’ibiyakomokaho, nabyo iyo ubiriye cg unyweye amata ushobora kwinjiza aflatoxins mu mubiri.

Ku bahinzi n’aborozi bo bashobora no kwandura nyuma yo guhumeka umwuka w’ibi bihingwa byanduye.

Ingaruka itera ku muntu[hindura | hindura inkomoko]

Uko umubiri ugenda winjiramo aflatoxins nyinshi byongera ku rugero rwo hejuru ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima, bwangiza bikomeye umwijima.

Ubushakashatsi bwerekana ko kanseri y’umwijima iri kwiyongera ku rugero rwo hejuru mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ahanini bitewe n’uko abatuye ibi bihugu, bimwe mu biryo by’ibanze bya buri munsi (ibigori, ubunyobwa) byanduye ubu burozi cyane.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-03-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)