Uburenganzira bwa muntu n' ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia

Abantu bose bashingiye kubidukikije dutuyemo. Ibidukikije bifite umutekano, bisukuye, bifite ubuzima bwiza kandi birambye ni ntangarugero mu kwishimira byimazeyo uburenganzira bwa muntu butandukanye, harimo uburenganzira ku buzima, ubuzima, kubyo kurya, amazi n’isuku. Nta bidukikije bifite ubuzima bwiza, ntidushobora gusohoza ibyifuzo byacu. Ntidushobora kugera no ku gipimo gito cy'icyubahiro cya muntu.[1][2]

Gufata neza ibidukikije bituma abantu bagira ubuzima bwiza .[hindura | hindura inkomoko]

Ibidukikije bisukuye n'amazi meza.

Kugira ngo abantu bazagire ubuzima bwiza mu mwaka wa 2030 bibanda mu kugabanya abantu bahura n’imyanda yangiza mu kirere, amazi, ubutaka, ibiryo, nibikoresho mu ngo no ku kazi. Ubushakashatsi buvugako; abantu barenga miliyoni 12 kwisi bapfa buri mwaka kubera ko baba cyangwa bakorera ahantu hadasukuye.[3][4] Umwanda wangiza ibidukikije ushobora gutera ibibazo byubuzima nkindwara zubuhumekero, indwara z'umutima, na kanseri zimwe na zimwe.[5] Abantu bafite amikoro make barashobora gutura ahantu handuye kandi bafite amazi meza yo kunywa. Kandi abana n'abagore batwite bafite ibyago byinshi byo guhura nibibazo byubuzima bijyanye n’umwanda.[4][6][7]

Kubungabunga ibidukikije birengera uburenganzira bwa muntu .[hindura | hindura inkomoko]

Ibihugu byinshi ubu byinjije uburenganzira ku bidukikije bisukuye mu itegeko nshinga ryabyo. Ubushakashatsi bwakozwe ku isano riri hagati y’uburenganzira bwa muntu n’ibidukikije bigenda byiyongera muri iyi myaka. Inshingano z’uburenganzira bwa muntu n’ibidukikije, zashyizweho muri Werurwe 2012 zaguka muri 2018, zisuzuma inshingano z’uburenganzira bwa muntu kuko zijyanye n’ibidukikije bitekanye, bifite isuku, ubuzima bwiza kandi burambye.[1]

Ibyakorwa kugirango tugire ibidukikije bisukuye.[hindura | hindura inkomoko]

  • Abantu bagomba gushira mubikorwa amategeko agabanya umwanda w’ibidukikije.
  • Amwe mumashyamba yatewe kugirango umwuka mwiza abantu bahumeka.
    Guverinoma igomba gushyiraho politiki yo kugabanya ibikorwa bigira ingaruka ku bidukikije.
  • Gushyira mu bikorwa amategeko arwanya ikoreshwa rya plastiki bigomba kogerwamo imbaraga.
  • Abacuruzi agomba gukoresha cg kugurisha ibicuruzwa bishobora kongera gukoreshwa.
  • Gushyiraho ikigega gifasha mu kubungabunga ibidukikije.
  • No kogera amashyamba. [8][9][10]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.ohchr.org/en/special-procedures/sr-environment/about-human-rights-and-environment
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/kubungabunga-ibidukikije-bifitanye-isano-no-kurengera-uburenganzira-bwa-muntu-mukasine
  3. https://apps.who.int/iris/bitstream/handle/10665/204585/9789241565196_eng.pdf;jsessionid=09B50968F412E8B2DFD3E8FFDA7C200E?sequence=1
  4. 4.0 4.1 https://health.gov/healthypeople/objectives-and-data/browse-objectives/environmental-health#cit1
  5. https://www.sciencedirect.com/science/article/pii/B9780128147191000264?via%3Dihub
  6. https://www.thelancet.com/journals/lanchi/article/PIIS2352-4642(17)30133-5/fulltext
  7. https://www.ahajournals.org/doi/10.1161/HYPERTENSIONAHA.110.164087
  8. https://www.aplustopper.com/10-lines-on-environment/
  9. https://www.weforum.org/agenda/2016/05/5-ways-rwanda-is-leading-on-green-growth/#:~:text=Rwanda's%20mission%20to%20maintain%20a,It%20has%20made%20a%20difference.
  10. Gutera Amashyamba#cite note-4