Jump to content

Uburenganzira bw'umuturage ku makuru y'ubutaka

Kubijyanye na Wikipedia
#WPWPRW2024

Guhera mu mwaka wa 2009 mu Rwanda ubwo hatangiraga igikorwa cyo kubarura no kwandika ubutaka, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bw’imicungire y’ubutaka binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga aho amakuru yose yerekeye ubutaka abitse, ubwo buryo bukanafasha mu mu koroshya serivisi zinyuranye zijyanye n’ubutaka.[1]

Amakimbirane kubirebana n'ubutaka

[hindura | hindura inkomoko]

Arko n’ubwo ubutaka bwose buzwi ndetse amakuru yabwo akaba ashyinguye mu buryo bw’bw’ikoranabuhanga, bumwe muri ubwo butaka buriho itambamira rinyuranye ndetse buranagwatirije. Kuri ibyo kandi, uko ikoranabuhanga rigenda rirushako kugira imbaraga mu Rwanda, abantu bamwe bagerageza kwigana ibyangombwa by’ubutaka ndetse rimwe na rimwe bikanabahira kugeza ubwo bagurishije ubutaka butari ubwabo, ikintu gikunze kuzana amakimbirane mu ngeri zitandukanye z’abantu mu Rwanda.[2]

Ikoranabuhanga mugukemura imbogamizi zibijyanye n'ubutaka mu Rwanda

[hindura | hindura inkomoko]

Mu gukemura izo mbogamizi, guhera tariki 17 Kamena 2020, ikigo RLMUA cyabashyiriyeho uburyo[3] bw'ikoranabuhanga rikoresha murandasi (Web based Parcel Information Inquiry Portal) aho buri muntu wese, aho azaba ari hose, igihe icyo ari cyo cyose azaba afite interineti azajya abasha kumenya amakuru y’ubutaka runaka buri mu Rwanda, ayo makuru akaza ameze neza neza nk’uko agaragara muri rejisitiri y’ubutaka yifashishwa mu gushyingura amakuru y’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka Land Administration Information System (LAIS).[4]

  1. https://www.lands.rw/updates/news-detail/abajyaga-bakenera-amakuru-ku-butaka-bashyiriweho-uburyo-buborohereza-kuyabona-binyuze-mu-ikoranabuhanga
  2. https://support.irembo.gov.rw/is/support/solutions/articles/47001210595-uko-wasaba-ihererekanya-ry-uburenganzira-ku-butaka-ubugure
  3. https://support.irembo.gov.rw/is/support/solutions/articles/47001210595-uko-wasaba-ihererekanya-ry-uburenganzira-ku-butaka-ubugure
  4. https://www.lands.rw/updates/news-detail/abajyaga-bakenera-amakuru-ku-butaka-bashyiriweho-uburyo-buborohereza-kuyabona-binyuze-mu-ikoranabuhanga