Jump to content

Uburanga bw'umugore

Kubijyanye na Wikipedia

Intangiriro

[hindura | hindura inkomoko]

Ni kenshi mu muco nyarwanda bavuga ko ubwiza bw’umugore buterwa na nyir’ukumureba . Umunyarwanda aricara akagira ati, “ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni”. Uburanga bw’umugore ni kimwe mu bintu benshi batavugaho rumwe. Ibi, akenshi biterwa n’uko  buhindagurika bitewe n’ibihe umuco ndetse n’umuntu ku giti cye.

uburanga bw’umugore

Mu mico itandukanye hirya no hino ku isi banyuranya ku ngano isura n’ibara ry’uruhu umugore mwiza yagombye kuba afite. Uko iterambere rigenda ryiyongera ni ko imyumvire y’abantu yenda guhurira ku shusho n’imiterere y’umugore mwiza...

Bitandukanye n’ibyo benshi bibwira,ijisho ntirigena ubwiza,ahubwo hari ibipimo by’uburanga bigenderwaho ku Isi yose.

uburanga bw’umugore


Ibipimo by’ingenzi by’uburanga bw’umugore

[hindura | hindura inkomoko]
Umugore w'uburanga[1]

Imiterere ndangagitsina ihamye.

[hindura | hindura inkomoko]

Uburanga bujyana n’igitsina cya nyirabwo. Abagabo bakunda abagore bafite isuran’imiterere igaragaza ubugore bwabo n’abagore bagakunda abagabo bafite uburanga bwa kigabo.Abagabo benshi bakunze kwikoma abagore cyangwa abakobwa bifitemo ubugabo bakunze kwitwa ibishegabo.

Umubiri uringaniye hose.

[hindura | hindura inkomoko]

Kugira umubiri udahengamye bigenga ubwiza. Ku bitsina byombi, ibice by’umubiri hafi ya byose bigiye biteganye  bibiri bibiri iburyo n’ibumoso iyo hagize ikitaringanira n’ikindi bibyara ubusembwa. Umwanditsi Schmidhuber avuga ko isura y’umugore mwiza ishingiye ku mashushongero(geometrical figures) n’imibare.

Umukobwa ufite umubiri uringaniye hose[2]

Imiterere y’igihimba ihamye (Taille: soma taye; cyangwa Waist to Hip Ratio/WHR)

[hindura | hindura inkomoko]

Igipimo cy’imiterere y’igihihimba cyagenywe n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO gikoreshwa hapimwa ibyo bakunze kwita taye,cyerekana niba umuntu atananutse cyane ,abyibushye cyane cyangwa atarahuye n’ubumuga. Ku mugore igipimo gisanzwe ni 0, 71 naho ku mugabo ni 0,95. Iki gipimo kigaragaza kandi ingano y’imisemburo,n’uburumbuke bw’umugore. Abahanga mu by’imibanire Rozin na Fallon bemeza ko abagore n’abakobwa bibwira ko abagabo bakunda abakobwa bananutse cyane . Aba bashakashatsi bavuga ko rimwe na rimwe baba bibeshya kuko hari benshi mu bagabo bakunda umugore wifitemo itoto ryinshi kabone nubwo yaba abyibushye.

Ubwiza bw’abagore bugera ku rwego ruhanitse iyo bakiri abangavu bukagenda bugabanuka uko bagenda bakura. Ibi inganda nyinshi zikora amavuta zibigenderaho cyane zamamaza zitwaje ko zifite amavuta asubiza mu bwangavu. Mu bihugu byateye imbere benshi mu bagore bakunze kwibagisha kugira ngo bisubize itotobahoranye. Ubushakashatsi bwakozwe mu mujyi wa Koreya y’amajyepfo ,Seoul ,20 % bemeye ko bibagishije ngo barusheho kuba beza.

Abakobwa b'uburanga baboha ibikapu[3]

Kwigirira ikizere

[hindura | hindura inkomoko]

Umugore wigirira ikizere akakigirira n’ubwiza bwe ageraho akemeza abandi ko ari mwiza. Kwerekana ko yihagije  bigaragaza ubwisanzure ,imbaraga ze n’ibyishimo; gusa iyo abikabirije agaragara nk’umwirasi mu maso ya rubanda.

Ubwiza karemano

Kumenya kugaragaza ibitekerezo

[hindura | hindura inkomoko]

Ubushobozi bwo kugaragaza amarangamutima n’isura idakanga uyireba na byo bituma umugore arushaho kuba mwiza. Umugore  wumva ibitekerezo byabandi akabiha agaciro arushaho kuba mwiza.

Ubwiza karemano

[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo hari ibirungo byinshi bigenga ubwiza bw’abagore ,abagore beza kurusha abandi ni abatisigiriza cyane kandi ntibibabuze kuguma kuba beza. Nubwo akenshi abagabo batwarwa n’abisize cyane burya  bakunda kurushaho  uwo babona adakeneye kwisiga ngo abe mwiza.

  1. https://commons.wikimedia.org/wiki/File:Hedy_Lamarr_in_Let%27s_Live_a_Little_(1948).jpg
  2. https://commons.wikimedia.org/wiki/File:L%27%C3%A9tang_des_soeurs-grises_(1881)_(14773083592).jpg
  3. https://commons.wikimedia.org/wiki/File:Ak55-Busy_afternoon.jpg