Jump to content

Uburanga bw'umuco

Kubijyanye na Wikipedia
uburang bw'umuco nyarwanda
Rwanda

Umuco w’i Rwanda urangwa ahanini ni ibi bikurikira: ururimi ruvugwa [Ikinyarwanda], ubumenyi n’ubuhanzi, imirimo n’ibikoresho, ubugeni n’ubukorikori, imyambaro, ibinyobwa n’ibiribwa, ibirori n’ubukwe, ibitaramo n’ibiganiro, imibanire n’abandi, imigenzo, imiziro n’imiziririzo, iyobokamana, uburere n’ubutegetsi. Koko rero, umuco ni ipfundo ry’ubumwe bw’abanyarwanda.

Mu buryo bw’urulimi

[hindura | hindura inkomoko]
u Rwanda

Umunyarwanda w’ukuri arangwa no kuvuga ururimi rwe rwa kavukire rw’ikinyarwanda, yaba aganira n’abandi, yaba yivugisha cyangwa yivuga ibigwi n’imyato. Anyurwa no kuruvugana n’abe, abo azi n’ab’ahandi, ha handi hirya y’aho u Rwanda ruterwa inkingi. Anyurwa no kurwigisha abana be, akazabasigira uwo murage mwiza. Ikinyarwanda gikoreshwa hose n’igihe cyose ari ngombwa.

Mu mivugire, hariho abazi gusongora amagambo, hari abamenya gusiga no kuzimiza, hari abazi gushyoma hakaba n’abashyomoka. Hari abagira akarimi karegetse, hakaba n’ababunza amagambo. Habaho abavuga uburimi, hakaba n’abadedemanga. Habaho n’ibiragi.

Mu buryo bw’imirimo n’ubukorikori

[hindura | hindura inkomoko]

Umunyarwanda utari inyanda arangwa n’imirimo y’amaboko: nko guhinga, kubaka, gutaka imitako (e.g. gusenga ibibindi), kuragira amatungo, kwenga ibitoki no gushigisha, kuvoma amazi no kwikorera inzoga, hamwe n’ubugeni n’ubukorikori.

Abantu bashobora guhinga batera urusamo, bashobora guhinga ubudehe, habaho no kugaza umugenda. Iyo baturukije imbuto, ubwo igihe cy’ihinga kiba gikubirije. Bashobora kubaka urugo baherezanya, bakoresha inturubiko. Bashobora kubaka inzu bayiturutse imbere n’inyuma, bitari “Nshinze umwe ndasakara”. Habaho na ba “nshingarutemba.