Jump to content

Ubumuntu

Kubijyanye na Wikipedia

Ubumuntu ni imigirire cyangwa imyitwarire yuzuyemo kugirira neza umuntu mu buryo nawe wakwifuza kugirirwa n'abandi. Biratangaje kuba wabona umuntu anyagirirwa ku gipangu imodoka zimucaho ntawe umufashije. Biratangaje kandi na none ko umuntu ashobora kuburara, akabwirirwa we n'urubyaro rwe kandi aturanye n'abishoboye![1]

Gusa, ibikorwa by'ubumuntu bigenda bicibwa intege n'uko abantu bamaze kwandura imico mvamahanga, aho usanga abantu benshi barabaye ba nyamwigendaho. Ariko kandi, hari n'abamaze kwandura imico y'ubuhemu, kuburyo gupfa gutinyuka kugirira umuntu neza utaba wizeye ko adashobora kuzirikana iyo neza wamugiriye.

Reka tuvuge ku bumuntu bwa Niyitegeka Felicite. Amateka y'uRwanda, agaragaza ko hari abantu dushobora kwigiraho bagaragaje ubumuntu mu bihe bitandukanye, haba mu bihe by'ibyishimo cyangwa se no mu bihe bigoye. Tariki 21 Mata 1994, ni umunsi w'amateka mabi ku Banyarwanda kubera iyicwa ry'Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu, ndetse hari hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi barenze ibihumbi 150 umunsi umwe, ni na wo munsi Niyitegeka yiciweho.[2]